Perezida Ruto ashyikiriza izi ngabo ibendera ry'igihugu

Perezida Ruto yasengeye ingabo za Kenya zigiye muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasengeye ingabo z’iki gihugu zigiye koherezwa mu burasirasuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano waho.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 ubwo yari mu gace ka Embakassi Garrison mu muhango wo gushyikiriza izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe ibendera ry’igihugu, mbere yuko zifata urugendo.

Perezida Ruto yasabye Imana kuzarinda aba basirikare mu gihe bazaba bari mu kazi kabajyanye muri RDC, ayibutsa ko bagiye kurinda ubuzima bw’abaturage, aboneraho kubasabira ubwenge.

Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje izi ngabo ko yakurikiranye imyitozo zakoze zitegura kujya muri RDC, ko afite icyizere ko zizakora akazi nea, azizeza ko we n’Abanyakenya bazakomeza kuzisengera. Ati: “Turabashyigikiye kandi turakomeza tubasengere.”

Perezida Ruto yatangaje ko mbere y’amasaha 48 ngo ashyikirize izi ngabo ibendera ry’igihugu, yabanje kuvugana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere, bamwemerera kuzohereza.

Izi ngabo zizayoborwa na Colonel Daniel Rotich.

Perezida Ruto ashyikiriza izi ngabo ibendera ry'igihugu
Perezida Ruto ashyikiriza izi ngabo ibendera ry’igihugu

knya2.jpg
kenya33.jpg
Zagaragaje 'morale' ubwo zari zimaze kwakira iri bendera
Zagaragaje ‘morale’ ubwo zari zimaze kwakira iri bendera

Zarahiriye gukora neza akazi kazijyanye
Zarahiriye gukora neza akazi kazijyanye

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Ruto yasengeye ingabo za Kenya zigiye muri RDC
    Ese Kenya yab’igiye Muri RDC kurwana? None se izabarwanirira imyak’ingahe? None se nirwana niho izaba irangije ikibazo cyateye intambara? Ariko bakwemeye bakumva ikibazo M23 irwanira? Bazi ko irwanira ukuri ashirwa ar’uko akugezeho,

  2. Perezida Ruto yasengeye ingabo za Kenya zigiye muri RDC
    Ese Kenya yab’igiye Muri RDC kurwana? None se izabarwanirira imyak’ingahe? None se nirwana niho izaba irangije ikibazo cyateye intambara? Ariko bakwemeye bakumva ikibazo M23 irwanira? Bazi ko irwanira ukuri ashirwa ar’uko akugezeho,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *