Kuri uyu wa Kane ushize, ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 7.8 muri Sudani y’Epfo, bangna na bibiri bya gatatu by’abaturage, bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu gihe cy’umwaka utaha kuva Mata kugera muri Nyakanga kubera imyuzure, amapfa n’amakimbirane .
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa n’ubuhinzi (FAO), Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa ku Isi (WFP) byatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikabije kurusha uko intambara yari imeze mu 2013 na 2016.
Mu magambo yabo bagize bati: “Kugabanuka kw’ibiribwa n’ubwiyongere bukabije bw’imirire mibi bifitanye isano n’amakimbirane, imiterere mibi y’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli.”
“Muri icyo gihe kandi, hagaragaye igabanuka ry’inkunga muri gahunda z’ubutabazi nubwo ibikenewe by’ubutabazi bigenda byiyongera.”
Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi ryatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, igihugu cyarushaga ibindi kohereza mu mhanga ibinyampeke, ryatumye imiryango itabara imbabare ibura amafaranga yo gukoresha nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (UNOCHA) byavuze ko abantu barenga miliyoni bagizweho ingaruka n’imvura idasanzwe n’umwuzure mu mpera z’Ukwakira.
Yongeyeho ko gufungura ingomero za Uganda kugira ngo bigabanye ubukana bishobora kongera umwuzure muri Sudani y’Epfo.
Muri Kamena WFP yavuze ko byabaye ngombwa ko ihagarika inkunga zimwe na zimwe z’ibiribwa muri Sudani y’Epfo mugihe yari yugarijwe n’umwaka w’inzara itigeze ihura na wo kuva yabona ubwigenge.
Muri Kanama, ibigo by’Umuryango w’Abibumbye byagereranije ko miliyoni 7.7 zahuye n’ibura ry’ibiribwa mu gihugu mu gihe cya Mata kugeza Nyakanga hagati y’amasarura abiri.


