Ikirombe gicukurwamo ukuri ntabwo kujya kurangiramo

Sangiza iyi nkuru

Abaroma 11:33
“Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’lmana bitangira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.”
Ikirombe kidashiramo ukuri ni *bibiliya* ntabwo natinya kukubwira ko bibiliya ari yo yonyine mubindi bitabo yuzuye ubutunzi bwibyo wifuza.(inzu yibindi bitabo)
☑Kristo n’ijambo rye barahuje neza.
Mu buryo bibiliya yanditswemo n’ibyo yigisha, Ifite ibyo umuntu wese yishimira kandi igakora kumutima wa buri wese.Mwenedata buri munsi ukwiriye kujya wiga ikintu gishya giturutse mubyanditswe byera.
Ujye ubishaka nk’ushaka ubutunzi buhishwe, kuko bifite amagambo yubugingo buhoraho.Uramutse ugenje utyo wabonera ubwiza bushya mu ljambo ry’lmana.”Handitswe ngo” ni yo ntwaro yonyine Kristo yakoresheje igihe umushukanyi yamusanganaga uburiganya bwe”.
Benedata mujye mureka abantu babone yuko mushyize imbere kunguka ubwenge bwo mwijambo ry’lmana kuruta kubona indamu.Imana ihoraho, muriyo ni ho hari ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya
☑ Gukunda kwiga bibiliya si kamere y’umuntu*
*Arabakuze ari n’urubyiruko birengagiza Bibiliya*
Ntibayiga ngo ibabere umuyobozi w’imibereho yabo.Benshi babona umwanya wo gusoma ibindi bitabo ariko igitabo gihishemo ubumenyi bibiliya ntabwo bagiha umwanya.Bibiliya ikwiye kuba umuyobozi wohejuru wikirenga.
*☑Iyaba bibiliya yigwaga nk’uko bikwiriye, abantu babaye ibihangange mu bwenge.*Kwigisha ibya bibiliya ni ubuyobizi bw’ingenzi mu mibereho y’umuntu.
* ☑ Kristo muri Bibiliya*
Imbaraga ya Kristo, umukiza wababwe, itanga ubugingo buhoraho ikwiye kugaragarizwa abantu.Ndakwibutsa ko Abeli yizeraga Kristo, ndetse na Petero cyagwa Pawulo, wowe uzakizwa ni iki niba udafite ijambo ry’lmana?
Yohana 14:1
Reka nkubaze icyibazo mwenedata?
*☑Nimpamvuki hari ikibuze mu itorero?*
Ni uko tureka ibitecyerezo byacu bikava ku ijambo ry’lmana bikajya kure yaryo.
Iyaba ijambo ry’lmana ryaribwaga nk’ibyokurya bitunga ubugingo, iyaba ryubahwaga rigahabwa agaciro,ntabwo twakabayeho mubuzima bwo kutagira ukuri.
Mwenedata kuberiki utagira ukuri?
*Nuko utagira ikirombe gicukurwamo ukuri bibiliya muri wowe.*
Ndakwifuriza gutunga ikirombe kidashiramo ukuri
Mugire amahoro y’lmana
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bishop Sindambiwe Papias
Dormition Church
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *