Ukraine ivuga ko yasanze ibyobo bishyinguyemo abantu i Kherson hahoze mu maboko y’Uburusiya

Sangiza iyi nkuru

P?erezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky avuga ko abakora iperereza batahuye ibyaha byo mu ntambara birenga 400 mu duce tw’i Kherson twasizwe n’abasirikare b’Uburusiya ubwo bahavaga.

Zelensky yavuze ko imirambo y’abasivile n’abasirikare yatahuwe nk’uko Umunyamakuru George Wright yabyanditse.

Uburusiya buhakana buvuga ko abasirikare babwo batibasira abasivile ku bushake.

M?u ijambo ryo mu buryo bwa videwo avuga buri joro, Zelensky yagize ati: “Mu karere ka Kherson, igisirikare cy’Uburusiya cyasize inyuma ubwicanyi ndengakamere bumeze nk’ubwo cyasize mu tundi turere tw’igihugu cyacu, aho cyashoboye kwinjira.

“?Tuzagera kuri buri mwicanyi kandi tumushyikirize ubutabera. Nta gushidikanya”.

K?uva intambara yatangira, imva zishyinguyemo abantu mu kivunge zatahuwe mu duce nka Bucha, Izyum na Mariupol. U?kraine yashinje abasirikare b’Uburusiya kuba ari bo bakoze ubwo bwicanyi ndengakamere.

H?agati aho, abategetsi bo muri Ukraine bashyizeho igihe cy’umukwabu ndetse bagabanya ingendo zijya n’iziva i Kherson.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *