Iminsi itatu yonyine kuri ubu ni yo ibura kugira ngo i Doha no mu yindi mijyi igize igihugu cya Qatar hatangire Igikombe cy’Isi cya 2022.
Ni ku nshuro ya 22 iri rushanwa rifatwa nk’iriruta ayandi mu mupira w’amaguru rigiye gukinwa, nyuma yo gutangira gukinwa mu 1930.
Iri rushanwa kandi rigiye gukinwa nyuma y’imyaka 20 Ikipe y’Igihugu ya BrĂ©sil, La Seleção, itwaye Igikombe cy’Isi cya gatanu ma mateka yayo ari na cyo cya nyuma iheruka.
BrĂ©sil nk’igihugu gifite ibikombe by’Isi byinshi kurusha ibindi bihugu, kuri iyi nshuro igiye gukina Igikombe cy’Isi cya 2022 ari yo iyoboye urutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rwerekana uko ibihugu bikurikirana ku mupira w’amaguru.
Ni ibinahurirana n’imibare y’urubuga Opta ruheruka gusohora urutonde rugaragaza uko ibihugu bikurikirana mu mahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022; urwo rutonde rukaba ruyobowe na La Seleção.
Opta yakoze uru rutonde yifashishije ibikubo (odds) Company za betting zagiye ziha buri kipe y’Igihugu mu mikino izakina, ndetse n’uko amakipe ahagaze ku rwego rwa FIFA.
BrĂ©sil irangajwe imbere n’abarimo Neymar ni yo ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cy’Isi (16.8%) ndetse ni na yo iyoboye ibihugu byose mu guhabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma (25%).
Iyi kipe ikurikiwe na Argentine bakunze guhanganira kuyobora amajyepfo y’umugabane wa Amerika, dore ko yo ifite amahirwe angana na 12.6% yo gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022. Argentine ya Lionel Messi kandi irahabwa amahirwe angana na 21% yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Ayandi makipe ahabwa amahirwe yo gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 arimo u Bufaransa bufite igiheruka (12%), Espagne ifite icyo muri 2010 (9%) ndetse n’u Bwongereza bufite amahirwe 9%.
Les Bleus y’u Bufaransa n’ubwo iza ku mwanya wa gatatu mu guhabwa amahirwe yo kwisubiza Igikombe cy’Isi, iza ku mwanya wa mbere mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kurenga amatsinda (91%), igakurikirwa na BrĂ©sil ihabwa amahirwe 89%.



