Muraho,
Banyamukuru ba ‘bwiza.com‘ , namwe basomyi mbanje kubasuhuza byumwihariko.
Nkunda uburyo mwatanze rugari ngo abafite ibibazo cg se ibitekerezo bisanzure bityo babone ninama cg ibitekerezo mu bagize ibibazo nkibyabo.
Mubyukuri jyewe nitwa KABAYIZA Eric ndabasabye ngo mumfashe ubu butumwa butambuke kuko nkeneye inama yaburi wese wagira icyo amfasha cg se namwe nimba hariyo mwangira mubinyujije mu nkuru yanyu kuri bwiza.com. nayibona kuko nkunda gusoma amakuru ninkuru mutugezaho.
Ntatinze rero ndi umusore ugiye kuzuza imyaka 28 muri uyu mwaka. Nagize ikibazo cyo ” kwikinisha” nkiri muto kuva mu mwaka wa kabiri wamashuri yisumbuye hari muri 2005. nukuvuga ngo ubu hashize imyaka irenga 10 nikinisha, nagerageje kubireka ariko bikananira. igihe kinini nagerageje kubireke namaze ni amezi 5 ubundi nkashiduka nongeye nkikinisha.
Ariko uko imyaka yagiye iba myinshi niko byambabazaha(nkicuza) cyane iyo namaraga kwikinisha nkumva ndabyanze nkavuga ko ntazasubira hashira nkicyumweru nkongera.
Imbarutso ahanini ikaba film zurukozasoni kuko iyo ntazirebye, ubu sinshobora kubitekereza. kandi nkabikora mwibanga rikomeye kuburyo nta nubizi numwe haba munshuti zange zahafi ntanuwabikeka kuko nubusanzwe ngira kwitararika nkakora igikwiye.
Ikibazo maze kubona ko byanteye cyane nuko ntajya nita kubyurukundo cyane nabakobwa iyo nkunze umukobwa nkabona we atabyumvise vuba singira zambaraga zagisore zo kumuguyaguya.mpita mbivamo.
None basomyi nshuti zanjye ndabasabye uwaba yaragize ikibazo cyo kwikinisha akaza kubireka yangira inama yuko yabigenje kuko mbona ko byanyangije cyane, cyangwa se uwaba afite indi nama yangira niteguye kuyikurikiza, nuwandangira umuganga bamwe baganiriza abantu uko bakwitwara nawe yaba akoze
Murakoze.
Eric KABAYIZA
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
@Bwiza.com


