Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yamaze kugera i Goma mu ruzinduko yagiriye muri uyu mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kenyatta ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo; nk’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inshingano yahawe na Dr William Samoei Ruto yasimbuye ku butegetsi muri Kanama uyu mwaka.
Ku Cyumweru gishize Uhuru waherukaga kugirira uruzinduko i Bujumbura mu Burundi yahuye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bagirana ibiganiro.
Uruzinduko rwe muri Congo Kinshasa ruri mu muhate wo gutegura itangira ry’ibiganiro by’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Kenyatta yageze i Goma, yakirwa na Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba.
Aha i Goma biteganyijwe Kenyatta ahura n’abanye-Congo bavuye mu byabo kubera imirwano ikomeje gusakiranya Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni imirwano kuri ubu igeze ku munsi wa gatanu wikurikiranya, nyuma yo kubura byeruye mu cyumweru gishize.
Amakuru aturuka muri Congo avuga ko inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru; by’umwihariko muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, imirwano yongeye kubura mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Ni ku ntera y’ibilometero bibarirwa muri 20 uvuye mu mujyi wa Goma.
Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko M23 yaba yigaruriye ibindi bice kuri uyu wa Kabiri, ari na ko ikomeza gusatira uriya mujyi.
Uhuru Kenyatta ari i Goma mu gihe ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ari bwo biteganyijwe ko Leta ya Congo igomba kugirana ibiganiro by’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya. Ibyo biganiro bizabera i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya.
Kinshasa cyakora cyo ivuga ko idashobora kuganira na M23, keretse abarwanyi bayo “babanje kuva mu bice bamaze kwigarurira.”
Ni amabwiriza umutwe wa M23 udakozwa, dore ko wamaze kurahira ko abarwanyi bawo badashobora kuva mu bice bafashe kuko nta handi bafite ho kwerekeza, ikindi bakaba bari iwabo.

10 Responses
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
Ndaza kumwemera cyane ageze no mu matware ya M23 akaganira nabayobozi bayo ndetse n’abaturage
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
YEWE IBYUVAGA SIMYO.M23 YAJEGOMPAPE!!.

Natumva amasasu agahita ahunga
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
Natumva amasasu agahita ahunga
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
M23 turayishigikiyenikomerezaho
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
M23 turayishigikiyenikomerezaho
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
YEWE’UBU URUVAM23 YAVAMUDUCEYAFASHERA?REKA. NIMBASHOBOKAPE!! KISEKEDI NIYEMERE AHANIKE’AMPABOKOPE.
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
YEWE’UBU URUVAM23 YAVAMUDUCEYAFASHERA?REKA. NIMBASHOBOKAPE!! KISEKEDI NIYEMERE AHANIKE’AMPABOKOPE.