Urukiko rwibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Ugushyingo, rwatanze uburenganzira bwo guhagarika dosiye yaregwagamo uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Pierre-Damien Habumuremyi, maze rwemera gukemura ikibazo cye hanze y’urukiko .
Mu gihe cyo gutangaza iki cyemezo, umucamanza wari ufite urubanza yemeje icyifuzo cya Daniel Bizimana cyo gukuraho ikirego yari yareze Habumuremyi ko yamukodesheje imodoka zo gutwara abakozi be (Habumuremyi), ariko ntahabwe ubwishyu bwe bwa miliyoni 3.200.000.
Mu iburanisha ryo ku ya 2 Ugushyingo, uwunganira Bizimana yabwiye umucamanza ko impande zombi zemeye gukemura iki kibazo mu bwumvikane anasaba ko urubanza rwavaho.
Mu mategeko, gukuraho urubanza rw’imbonezamubano ni uburenganzira bw’uwareze bwo gutangaza icyemezo cyo gukuraho urubanza yari yaratangije, hashingiwe ku bwumvikane n’uwo arega.
Umwunganira yavuze ko hari amasezerano yo kwishyura mu byiciro mu gihe cy’umwaka umwe bagiranye.
Ku ikubitiro, umwnzuro wagombaga gutangazwa ku ya 10 Ugushyingo ariko wimurirwa kuri uyu wa Kabiri kubera imirimo myinshi umucamanza yari afite.
Habumuremyi yahamagajwe n’urukiko mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’ikirego cyatanzwe na Bizima.
Muri 2020, Habumuremyi yari yamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye akatirwa imyaka itatu y’igifungo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Habumuremyi yahaye abantu batandukanye sheki zifite agaciro ka miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda mu izina rya kaminuza ye ya gikristo (CUR), ishuri ryigenga yari afite.
Nyuma yo gukora umwaka umwe n’amezi atatu, Habumuremyi yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi za perezida ku ya 14 Ukwakira umwaka ushize.
Nubwo yahawe imbabazi, yagombaga kwishyura imyenda yose.
Icyakora, hashize umwaka arekuwe, ariko yashoboye kwishyura bamwe mu bamugurije nkuko amakuru agera kuri The New Times avuga.
Habumuremyi yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ingana na miliyoni 892.
Uyu yabaye Minisitiri w’uburezi n’uhagarariye u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba. Yabaye kandi Minisitiri w’intebe hagati ya 2011 na 2014.
Yashinze Kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda (Christian University of Rwanda) mu 2017.
Habumuremyi yabaye kandi umuyobozi umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, imidari n’impeta z’ishimwe (CHENO) kugeza muri 2019.


