Guverinoma ya Ethiopia muri weekend ishize yemeranyije n’abayobozi b’ingabo za Tigray People Liberation Front (TPLF) ko aba barwanyi b’inyeshyamba bazashyira intwaro hasi ingabo za Eritrea nizimara kuva ku rugamba mu gihugu.
Amasezerano yo gushyira intwaro hasi yagezweho i Nairobi, bigizwemo uruhare n’abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Obasanjo na Uhuru Kenyatta, avuga ko umutwe w’inyeshyamba wemeye gushyira hasi intwaro ziremereye n’izoroheje kugira ngo intambara irangire. Ariko icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa nyuma yo kugenda kw “ingabo z’amahanga” nk’uko tubikesha The East African.
Inyandiko ya Nairobi yiswe ‘Itangazo ry’abagaba bakuru ku buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro arambye binyuze mu guhagarika burundu imirwano’ rigamije kumenya neza ko intwaro zirambikwa hasi ku barwanyi, ariko byibanda cyane cyane ku gusubira mu buzima busanzwe harimo no kutabuza ibikorwa by’ubutabazi mu karere ka Tigray gafite ibibazo’.

Umuyobozi mukuru w’ingabo za Ethiopia, Birhanu Jula (ibumoso) na Lt Gen Tadesse Warede wa TPLF
Iri tangazo ntabwo ryavuze ingabo za Eritrea. Icyakora, ingingo yashyizweho umukono na Field Marshal Birhanu Jula, umugaba w’ingabo za Ethiopia na Lt-Gen Tadese Woreda, umuyobozi w’abarwanyi ba TPLF, ivuga ko impande zombi zizemera gusa igisirikare kimwe cya Ethiopia.
Ingingo ya 2.1 (d) y’amasezerano yerekeye kwambura intwaro igira iti: “Kwambura intwaro ziremereye bizakorwa icyarimwe no kuvana ingabo z’amahanga n’abatari ingabo z’igihugu (NDF) mu karere.”
Ku wa Gatanu, umuyobozi w’ibiro by’ububanyi n’amahanga bya Tigray, Kindeya Gebrehiwot, yatangaje ko ingabo za Eritrea zikomeje “kwica, gushimuta no kurasa” mu bice nka Shire na Adi Daero.


