Donald Trump Jr, umuhungu wa Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), arasaba ubutegetsi bw’iki gihugu guhagarika inkunga buha igisirikare cya Ukraine.
Ni ubusabe yatanze kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 nyuma y’umunsi umwe ingabo za Ukraine zirashe igisasu ku butaka bw’igihugu kigize umuryango w’ubwirinzi wa NATO, kikica abantu babiri.
Iki gisasu cyarashwe ubwo habaga imirwano y’ingabo za Ukraine n’iz’u Burusiya, cyaguye mu gace ka Przewodow ko muri Poland mu bilometero birenga gato 6 uvuye aho urugamba rwaberaga. Amakuru y’ibanze yavuye mu iperereza yemeje ko cyayobye.
Trump Jr yabajije niba noneho kuva ingabo za Ukraine zarashe igisasu ku butaka bwa NATO, atasaba USA guhagarika inkunga iha igisirikare cy’iki gihugu kiri mu ntambara n’icy’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.
Yagize ati: “Kubera ko ari misile ya Ukraine yarashwe ku butaka bw’inshuti yacu Poland yo muri NATO, byibuze ubu twahagarika gushora za miliyari kugira ngo babone intwaro?”
Trump Jr hamwe n’umubyeyi we, Donald Trump, ntabwo bashyigikiye inkunga USA iha Ukraine, kuko babona ko igihugu cyabo kiba gihomba, kandi cyiyongerera ibyago byo kwisanga mu ntambara n’u Burusiya.


