APR FC yigaramye ibyo gutumiza inama rukokoma, yikoma itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yahakanye ko nta nama y’igitaraganya ubuyobozi bwayo buheruka gutumiza; ngo kuko nta bibazo bidasanzwe biri muri iyi kipe.

Ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 ni bwo byari biteganyijwe ko iyi nama yagombaga kuba, gusa amakuru avuga ko yaje gusubikwa kubera ko bamwe mu basirikare bayoboye APR FC batashoboye kuboneka kubera izindi mpamvu z’akazi.

Iyi nama byari byitezwe ko iza kwitabirwa n’abantu 15 biganjemo abayobozi bakuru muri RDF, ikaba yaragombaga kwiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Amakuru yavugaga ko mu byari byitezwe harimo gusesengura ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho, ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo biri muri APR FC.

Ibyari bugaragazwe n’iyi raporo ni byo byari kuzaherwaho hafatwa imyanzuro yashoboraga gusiga hatangajwe impinduka zikomeye haba mu bakinnyi, abandi bakozi n’abayobozi bakuru mu ikipe.

Mu bindi byagombaga kwigwaho harimo imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’Ikipe ya Gisirikare.

Mu bashyirwaga mu majwi ko bashobora kwigwaho muri iyi nama harimo Umutoza Mohammed Adil Erradi; Kapiteni Manishimwe Djabel; Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bwagombaga gutanga ibisobanuro by’ibihano byahawe umutoza n’uburyo byatanzwe.

Ku wa 13 Ukwakira ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafatiye ibihano umutoza Adil na Djabel Manishimwe, nyuma y’uko bari batangiye guterana amagambo bitana ba mwana ku musaruro mubi ikipe yari imaze iminsi ibona.

Igihe cy’ukwezi kumwe aba bombi bari barahawe cyamaze kurangira, ndetse Djabel Manishimwe yamaze kugaruka mu kazi mu gihe umutoza Adil ataragaruka.

Amakuru by’umwihariko avuga ko APR FC yandikiye umutoza Adil wamaze gusubira muri Maroc imusaba kugaruka mu kazi, gusa undi ayibwira ko bidashoboka.

Ni nyuma yo kuva mu Rwanda agasiga avuze ko we na APR FC bazakizwa n’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bijyanye no kuba ashinja iriya kipe kumuhagarika mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi w’agateganyo wa APR FC, Tony Kabanda, yatangaje ko nta nama y’igitaraganya APR FC yigeze itumiza; avuga ko ibyavuzwe ari “ibihuha [by’itangazamakuru] bigamije gutesha umurongo w’intsinzi iyi kipe y’ingabo z’igihugu irimo, cyane ko irimo kurya isataburenge amakipe ayiri imbere ku rutonde rwa shampiyona.”

Kabanda yavuze ko iby’inama atari byo, cyane ko “nta bibazo bidasanzwe biri muri APR FC byatuma hatumizwa inama y’igitaraganya.”

APR FC yaboneyeho gusaba abafana bayo kwima amatwi ibyo yise ibihuha, bagakomeza gushyigikira ikipe yabo kugira ngo ikomeze kwesa imihigo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *