Cristiano Ronaldo yavuze imyato Messi, ahishura icyo yakora aramutse amutwaye Igikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Cristiano Ronaldo, yavuze imyato Lionel Messi ufatwa nk’umukeba we muri ruhago mbere yo guhishura ko yahita asezera umupira w’amaguru mu gihe baba bahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi akakimutwara.

Uyu munya-Portugal yabigarutseho mu kindi gice cy’ikiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Piers Morgan.

Kuri ubu imyaka irakabakaba 15 Cristiano Ronaldo ahanganiye na Lionel Messi intebe y’umwami w’umupira w’amaguru ku Isi, n’ubwo bigoranye cyane kwemeza ngo ni nde mwami hagati yabo uko ari babiri.

Ni nyuma yo kwegukana ibihembo n’ibikombe hafi ya byose bibaho mu mupira w’amaguru.

Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi wa ruhago amaze gutwara UEFA Champions league eshanu, ndetse n’ibikombe byiganjemo ibya shampiyona yatwaranye n’amakipe ya Manchester United, Real Madrid na Juventus yakiniye.

Ronaldo kandi yashoboye gutwarana n’Ikipe y’igihugu cye cya Portugal Igikombe cy’u Burayi cyo muri 2016, nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

Ibi bikombe byiyongeraho ibihembo bitandukanye yatwaye ku giti cye nk’umukinnyi, birimo Ballon d’Or eshanu.

Messi ku rundi ruhande yatwaranye na FC Barcelona yahoze akinira ibikombe bine bya UEFA Champions league, atwarana na yo 10 bya shampiyona ya Espagne mbere yo kwerekeza muri PSG batwaranye Igikombe cya shampiyona y’Abafaransa.

Uyu mukinnyi kandi yatwaranye na Argentine Copa America yo muri 2021 nyuma yo gutsinda BrĂ©sil ku mukino wa nyuma, yemwe nk’umukinnyi ku giti cye yatwaye ibihembo bitandukanye birimo Ballon d’Or zirindwi.

Nta gushidikanya ko aba bagabo bombi ari bo bayoboye Isi ya ruhago muri iki kinyejana cya 21.

Cristiano ubwo yaganiraga na Piers Morgan, yabajijwe niba abona Messi nk’undi mukinnyi mwiza yaba yarabonye nyuma ye.

Uyu rutahizamu wa Manchester United mu magambo ye yasubije agira ati: “[Messi] si inshuti yanjye, ya nshuti mushobora kubana mu rugo, mukavugana kuri terefoni; ariko ameze nka mugenzi wanjye dukinana. Ni umuntu mu by’ukuri nubaha cyane kubera uburyo amvugaho. Yemwe n’umugore we ndetse n’umukunzi wanjye barubahana kandi bose ni abanya-Argentine.”

“Umukunzi wanjye ni Umunya-Argentine, urumva ni byiza cyane. Icyo navuga kuri Messi rero, ni umutipe utangaje cyane ukora ibitangaza mu mupira w’amaguru. Birashoboka ko ari we mukinnyi w’igitangaza nabonye we na Zidane.”

Cristiano Ronaldo yanabajijwe icyo yakora mu gihe Portugal yaramuka ihuriye na Argentine ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, hanyuma we na bagenzi be bagatwara igikombe ari we watsinze igitego cy’intsinzi.

Ronaldo yavuze ko atigeze atekereza ko byabaho, gusa ashimangira ko bibaye yahita ahagarika umupira w’amaguru.

Ati: “Byaba ari byiza cyane, gusa simbyiteze. Zaba ari indoto nziza. Birashoboka ko hanatsinda undi mukinnyi, simbyitayeho. Portugal igeze ku mukino wa n’iyo hatsinda umunyezamu nzaba ndi umugabo wishimye ku Isi, ariko ibyo bibaye nahita ndangiza gukina umupira w’amaguru, 100% nzahita mpagarika gukina.”

Cristiano Ronaldo na Messi byitezwe ko Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar kibura iminsi ibiri kigatangira ari cyo cya nyuma bombi bazaba bakinnye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *