Mushikiwabo ntiyumva impamvu u Rwanda, RDC na Uganda badashyira mu bikorwa amasezerano basinyanye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo; yagaragaje ko atumva impamvu ibihugu byo mu karere bidashyira mu bikorwa amasezerano yo kurandura no kwambura intwaro imitwe izitwaje ikomeje guhungabanya umutekano bimaze imyaka irenga 10 byarasinyanye.

Hari mu kiganiro Mushikiwabo kuri ubu uri i Djerba muri Tunisia ahagomba kubera inama ya OIF kuva kuri uyu wa Gatandatu yagiranye na Televiziyo ya TV5 Monde.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe ibintu bikomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, kubera imirwano ikomeje gusakiranya Ingabo z’iki gihugu (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni imirwano inyeshyamba za M23 zikomeje kwigaruriramo ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru; gusa nanone ikaba ikomeje kwicirwamo abasivile abandi bakayikomerekeramo; ndetse ibihumbi by’abanye-Congo bakaba baravuye mu byabo.

Mushikiwabo yagaragaje ko M23 atari wo mutwe wonyine ukomeje guteza ibibazo mu karere, bijyanye no kuba mu burasirazuba bwa RDC hakorera n’indi mitwe irenga 100 irimo n’ikomoka mu bihugu bituranye na kiriya gihugu.

Asa n’utanga urugero, yavuze ko “Muri RDC hafi y’umupaka w’u Rwanda hari abarwanyi [b’umutwe wa FDLR] babangamiye umutekano w’u Rwanda.”

Yavuze ko iriya mitwe ikomeje guhungabanya umutekano w’akarere, mu gihe mu myaka yashize ibihugu bikagize byemeranyije ko bigomba kuyirandura; akibaza impamvu amasezerano bimaze imyaka irenga 10 byarashyizeho umukono adashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Mu gihe kimwe u Rwanda, RDC, Uganda n’u Burundi; ibihugu byose byo mu karere byafashe icyemezo cy’uko bigomba kurandura iyo mitwe yitwaje intwaro yose. Idafite ubushake bwo kurambika intwaro yagombaga kuzamburwa hanyuma ikarandurwa.”

“None ni kuki ibyo bidakorwa? Ni ikibazo! Ese ni ngombwa ko tugaruka ku masezerano yasinywe mu myaka irenga 10 ishize hanyuma tukayashyira mu bikorwa?”

Mushikiwabo yavuze ko ikibazo gituma iriya mitwe itarandurwa burundu gishingiye ku bushake bwa Politike kuri bamwe mu barebwa na cyo.

Abajijwe nka OIF icyo bateganya kugikoraho ngo gikemuke, yavuze ko nibabisabwa bashobora kuzohereza ubutumwa muri aka karere; gusa yibutsa ko hari inzego zikomeje gushakira umuti kiriya kibazo zisunze ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *