Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibasiye Lt. Gen Peter Elwelu; nyuma yo gutangaza ko Ingabo za EAC bitazitwara amasaha 24 ngo zibe zamaze gutsinda inyeshyamba za M23.
Ku wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022 ni bwo Lt Gen Peter Elwelu usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF) yaburiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku bitero bikomeye zishobora kugabwaho, mu gihe zaba zanze kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru zamaze kwigarurira.
Gen Elwelu yabikomojeho, ubwo yahuriraga n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Uganda i Mbuya.
Yagize ati: “Twe uko tubibona, M23 igomba gusubira mu birindiro byayo bya mbere kugira ngo ibiganiro bibashe kuba. Ingabo z’akarere ka EAC ziri koherezwa ku bwumvikane niziramuka ziyemeje gusubiza M23 inyuma, ntibizazisaba amasaha 24. Ibi barabizi neza.”
Gen Elwelu yatangaje ibi mu gihe ibihugu bya EAC biri kohereza muri RDC ingabo zo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibihugu bya Kenya n’u Burundi byamaze kohereza Ingabo zabyo muri Congo, ndetse na Uganda iri mu myiteguro ya nyuma yo kuzoherezayo.
EAC ndetse n’ibindi bitandukanye bamaze igihe basaba M23 kuva mu mujyi wa Bunagana imaze amezi atanu yarigaruriye ndetse no mu bindi bice, gusa uyu mutwe wabiteye utwatsi uvuga ko nta handi ufite ho kujya.
Gen. Muhoozi Kainerugaba yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, yahaye urw’amenyo Lt. Gen Peter Elwelu, agaragaza ko kuvuga ko bakwirukana M23 mu munsi umwe ari ukwibeshya cyane.
Ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye gukooba abavandimwe bacu bo muri M23. Numvise hari abavuga ko bayitsinda mu munsi umwe? Okay! Ibyo ni byo [Milton] Obote yajyaga avuga ku kuri NRA muri Luwero [mbere yo kumuhirika ku butegetsi].”
Gen. Muhoozi yavuze ko M23 ari “abafatanyabikorwa bakomeye” batuma RDC igira amahoro, bityo ko nibaramuka basabwe kuva mu duce bigaruriye bazabikora.
Uyu mugabo usanzwe ari Umujyanama wa se Museveni ku bikorwa byihariye mu minsi ishize yari yagaragaje ko ari bibi cyane kurwanya “abavandimwe ba M23”, kuko barwanira uburenganzira bw’Abatutsi bo muri Congo.
Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya bemeranyije ko bagomba gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yigaruriye, Muhoozi yatangaje ko agomba kubaha icyemezo cyabo; na we asaba uriya mutwe kumvira abakuru.

18 Responses
Gen. Muhoozi yibasiye Lt. Gen Elwelu kubera ibyo yatangaje kuri M23
ariko mbaze dufata urwanda byagenzute kubabizi poro yagiye mumasezerano kangahe? none ngobave ahobafashe byumvikana bite?habyarimana ataniyehe nagisegeti mubareke

Nta ngoma idahanguka niyanyu izahankuka.

iyamamaze tugutore

Ihangurwa nande wa nterahamwe we,ko mumaze imyaka 28 murwana kugarura Jenocide ntimwatsinzwe burundu ku BUTAKA bwu RWANDA,ibisnwamyinyo nkamwe murota ngo muzafata ubutegetsi ntibishoboka ntibizanashoboka,u Rwanda Imana yaruhaye umugisha ibiterahamwe irabivuma kimwe nababishyigikiye nkikigoryi bita Fayulu wagirango ni Bagosora kimwe nibicucu nka kisekedi.

Yeweee ndagusetsepe. uzingo,ibyabayeho nibyobizongerakubaho? rekauzibonera

Ibyo Gen muhozi na lt Gen peter Elwelu barimo nukuyobya uburari, nibareke kuyob’yUburari ukuri kugiyekuja ahagaragara Imana imazekwunva amarira yabakongomani.

yego mvandi

ndabona bikomeye

Yewe nuwaba impumyi…