Umuhanzi Bebe Cool yiswe injiji indetse itagira uburere

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi nka Bebe Cool yibasiwe cyane n’abantu batandukanye barimo n’umunyamakuru wa Bukedde TV, aho banavuga ko ibyo akora bigaragaza ko nta burere afite.
Uyu muhanzi yibasiwe n’aba bantu nyuma y’uko mu minsi yashize ubwo umwe mu bahanzikazi wo muri kiriya gihugu, Sophie Nantongo yari yakoresheje igitaramo, hanyuma uyu muhanzi Bebe Cool akaza kubidobya kubera ibiyobyabwenge ndetse akanangiza ibitari bicye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki kibazo cyatumye uyu muhanzi anajyanwa mu nkiko ndetse anategekwa kwishyura ibyangijwe, ariko nyuma aza kwibasira wa muhanzikazi bagiranye amakimbirane agenda amusebya ku bijyanye n’ubuzima bwe.
Kugeza ubu rurageretse hagati y’aba bahanzi bombi kuko nta wifuza kurebana n’undi mu maso. Ibi ni bimwe mu byatumye uyu munyamakuru Josephat Seguya mu kiganiro aherutse gutanga yarongeye kugaruka kuri uyu muhanzi Bebe Cool ku myitwarire ye akomeje kugaragaza, aho yanamwize injiji ndetse ko nta n’uburere afite.
Yagize ati” Bebe Cool afite imitekerereze ya ntayo, ntiyarezwe ndetse mu yandi magambo ntiyigeze anagera ku ishuri.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *