Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko atemeza koko niba u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 nk’uko Congo Kinshasa ibivuga, asobanura ko inama igomba guhuza Perezida João Lourenço wa Angola n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ari yo izagaragaza ukuri kw’ibivugwa.
Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru: Marc PERELMAN na Laurent CORREAU ba Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Televiziyo ya France 24.
Ni ikiganiro Perezida Ndayishimiye kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yakoze, mu gihe ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa bisanzwe ari abanyamuryango bawo bimaze igihe birebana ay’ingwe.
Ni umwuka mubi ushingiye ku kuba Congo ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe warajujubije Ingabo zayo, gusa inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze guhakana ibyo birego ruvuga ko ari ibinyoma.
Umunyamakuru Laurent CORREAU ubwo yabazaga Perezida Evariste Ndayishimiye niba abona Congo Kinshasa yaba iri mu kuri ku birego byo guha M23 ubufasha imaze igihe ishinja u Rwanda, yamusubije ko kuri ubu atahita abyemeza.
Ati: “Kugeza ubu ntiturabifataho umwanzuro, haba ku rwego rw’akarere yemwe n’urwanjye ubwanjye, gusa turateganya kugirana inama nyunguranabitekerezo na Perezida wa Angola nk’umuhuza muri ariya makimbirane; rero ni bwo tuzabona amahirwe yo gusesengura hanyuma tukamenya ukuri.”
Perezida Evariste Ndayishimiye cyakora cyo yavuze ko kuri ubu hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kugabanya amakimbirane n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, nyuma y’ibiganiro bitandukanye byagiye bihuza impande zombi.
Biteganyijwe ko ku wa Kane w’iki cyumweru ari bwo hagomba kuba inama yiga ku bibazo by’u Rwanda na RDC, ikazabera i Luanda mu gihugu cya Angola.
Iyi nama byari byitezwe ko iba kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko igomba kwemerezwamo gahunda y’ibikorwa bigamije kugarura amahoro muri Congo Kinshasa ndetse no kuzahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi nta gihindutse bagomba kuyitabira, nyuma yo kuyitumirwamo na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola.


