Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Budage ‘Die Mannschaft’, bigaragambije ku mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bifotoza bapfutse iminwa mbere y’uko bahura n’u Buyapani.
Ni umukino w’Igikombe cy’Isi wa wo mu itsinda E amakipe yombi yahuriyemo kuri Stade Mpuzamahanga ya Khalifa.
Mu busanzwe ikipe y’igihugu y’u Budage mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira, iri mu makipe arindwi yari yafashe icyemezo cy’uko ba Kapiteni bayo bazambara armband (igitambaro cya Kapiteni) nshya zizwi nka ‘One Love’, mu rwego rwo kwamagana ivangura.
Aba bashyira mu majwi igihugu cya Qatar cyakiriye Igikombe cy’Isi, bakakinenga ko kidaha uburenganzira ababana bahuje ibitsina.
FIFA cyakora cyo yateye utwatsi kiriya cyifuzo, ku mpamvu z’uko imyemerere y’uko abantu bagomba kubana bahuje ibitsina itemewe mu gihugu cya Qatar.
Abakinnyi b’u Budage bigaragambije nyuma y’umunsi umwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Budage (DFB) ritangaje ko riteganya kurega FIFA mu rukiko mpanabyaha rwa siporo (CAS), kubera kiriya cyemezo yaburijemo.
Perezida wa DFB, Stefan Simon aganira n’ikinyamakuru Bild yagize ati: “Fifa yatubujije gukoresha ikimenyetso cy’ubudasa n’uburenganzira bwa muntu. Yavuze kumira rijyana n’ibihano biremereye mu bya siporo itigeze isobanura. DFB ishishikajwe no gusobanurirwa niba koko inzira ya Fifa yemewe.”
Simon yavuze ko DFB ifite icyizere cy’uko ikumira ry’iriya ‘armband’ rizaba ryaravuyeho ubwo u Budage buzaba bukina na Espagne mu wundi mukino wo mu itsinda, kugira ngo Kapiteni wabwo Manuel Neuer azayambare ndetse ntaze kubihanirwa.

4 Responses
Igikombe cy’Isi: Impamvu abakinnyi b’u Budage bifotoje bapfutse iminwa mbere yo guhura n’u Buyapani
None c umutwe w’inkuru nibiyirimo buhuriye h?

Niko kuri kuko bareke abagapitrn
Igikombe cy’Isi: Impamvu abakinnyi b’u Budage bifotoje bapfutse iminwa mbere yo guhura n’u Buyapani
Niko kuri kuko bareke abagapitrn