Ikipe ya Rayon Sports yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0.
Gikundiro yari imaze imikino ibiri yikurikiranya idatsinda nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1 no kugwa miswi na Mukura 2-2, yari yakiriye Abanyamujyi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo; mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ni umukino wari utegerejwe na benshi bijyanye no kuba aya makipe yombi ari byibura mu makipe ane ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.
Igitego cyo ku munota wa munani w’umukino cy’umunya-Uganda Mussa Esenu ni cyo cyaciye impaka hagati y’impande zombi. Ni ku mupira uyu rutahizamu yahinduriwe na myugariro w’ibumoso Ganijuru Elie; mbere yo kuwudunda mu izamu rya Ntwari Fiacre n’umutwe.
Iminota yakurikiyeho yaranzwe n’igitutu ku ruhande rwa AS Kigali yashakaga kwishyura, gusa Rayon Sports na yo yanyuzagamo ikotsa igitutu iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo AndrĂ© ishaka igitego cya kabiri.
Umunya-CamĂ©roun Willy Essombe Onana yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ubwo yahabwaga umupira mwiza ari mu rubuga rw’amahina, gusa mu gihe yarimo yisuganya ngo awutereke mu nshundura awukurwa ku kirenge na myugariro Kwitonda Ally wahise awurenza.
Igice cya kabiri cy’umukino hafi ya cyose cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi kutigeze kugira icyo gutanga.
Rayon Sports yakinnye iminota 15 ya nyuma y’umukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’ikarita itukura yeretswe Bavakure Ndekwe FĂ©lix weretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo azira kugaragariza umujinya umusifuzi wari ugaragaje ko yaraririye.
Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 22; ikarusha inota rimwe Kiyovu Sports ya kabiri.
Rayon kandi irarusha amanota ane APR FC iri ku mwanya wa gatatu.


