Umutwe wa M23 watangaje ko nta gahunda abarwanyi bawo bafite yo guhagarika imirwano no kuva mu bice bamaze kwigarurira, kuko utarebwa no kuba u Rwanda ruheruka kubyumvikanaho na Congo Kinshasa.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo i Luanda muri Angola habereye inama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko ikaba yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yatuma M23 “ihita iva mu duce twa Congo yafashe”.
Ni inama yarimo Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Felix Antoine Tshisekedi wa RDC; cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida Kenya.
Umwanzuro wa mbere wafashwe ni “uguhagarika imirwano muri rusange, by’umwihariko ibitero bya M23 kuri FARDC na MONUSCO, guhera ku wa 25 Ugushyingo 2022, saa 18h00.”
M23 kandi byemejwe ko igomba kuva mu bice yigaruriye igasubira mu birindiro byayo bya kera muri Sabyinyo (ku ruhande rwa RDC), ku buryo itagomba kurenga umurongo unyura mu duce twa Bigega, Bugusa, Nyabikona, Mbuzi, Rutsiro na Nkokwe muri teritwari ya Rutshuru.
Hemejwe kandi ko hakomeza koherezwa abasirikare b’ibihugu bya EAC, bagomba kurasa kuri M23 mu gihe yaramuka yanze guhagarika imirwano no kuva mu duce yafashe mu masaha 48 ari imbere.
Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse kuri Twitter ye kuri uyu wa Kane, yavuze ko nta kintu baramenyeshwa ku byemezo bafatiwe i Luanda.
Ati: “Inyandiko tutarashyikirizwa mu buryo bweruye zivuga kuri M23, zikomeje gucicikana ku mbuga nkorayambaga. Dukomeje gushyira imbere amahoro, kandi twiteguye kujya mu biganiro byasabwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC nk’uburyo bwonyine bwakemura ibibazo byo mu burasirazuba, buhereye mu mizi.”
Umwe mu bavugizi b’uriya mutwe wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yabibwiye ko batarebwa n”amasezerano yo guhagarika imirwano’ u Rwanda rwaba rwaragiranye na Congo.
Uyu yavuze ko “nta n’umwe muri twe wari muri iyo nama y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ayo masezerano y’amahoro yatangajwe mu by’ukuri ntabwo atureba.”
I Luanda hanzuriwe ko mu gihe M23 itakubahiriza ibyo yasabwe, abakuru b’ibihugu bya EAC bazahita baha umugisha icyemezo cyo kohereza Ingabo z’aka karere guhangana na yo mu rwego rwo kuyirukana.

4 Responses
M23 iravuga ko ‘amasezerano y’u Rwanda na RDC’ yerekeye guhagarika imirwano atayireba
nigute bafata umwanzuro tundahari? imana irikumwe natwe tuzahangana mpaka

Hiyo nikazarau mtupu bashyikirane namwe naho kubomeka ku Rwanda sibyo.
MUFATE uduche twinshi mwizeyo Fdrl na mayimayi nizo mbobo ngo ninyatura .abandibo ntakibazo kuko batinyurugamba gusabo muyje mubakuraho impoho .