Niba hari ikintu gikunda guteza amakimbirane hagati y’abantu bagize sosiyeti mu mpande 4 z’isi ni ahantu hamwe usanga igice kimwe mu bantu bitwa ko bagasangiye igihugu bamwe batemera abandi aba cyangwa bariya, batemera uburenganzira bwa bagenzi babo ku gihugu cyabo basangiye!
Gukimbirana ku mpamvu za politiki, ubukungu cyangwa ukundi kutumvikana kw’abasangiye igihugu ni ibintu bisa n’ibisanzwe kandi bizahoraho ku isi yose uhereye kuva kera kugeza none ntawavuga ko iki ari ikibazo cyavugutirwa umuti ngo kirangire none cyane ko nta munsi n’umwe isi twavuga ko izahinduka paradizo.
Na kera na kare abagendera ku mahame y’Ibitabo bitagatifu bavuga ko intambara zo gukimbirana zahereye mu ijuru aho Bwana Luciferi yahagurukaga agahangana na Shebuja bikarangira Luciferi abandi bita Shitani atsinzwe [ nkuko ibyo bitabo ubwabyo bibivuga].
1.Umuryango wa Israeli ku isi yose, intandaro yo guharanira gusubira iwabo kw’aba Falashas bo muri Ethiopia
Ubusanzwe umuryango w’abayahudi ku isi yose na n’ubu ugaragara nkunyanyagiye ahantu henshi ku buryo ibihugu wajyamo ntusangemo umuyahudi ari bike cyane ku isi.
Yemwe no muri bimwe mu bihugu bisanzwe bidacana uwaka na Israel ubasangayo, muri ibyo bihugu bihora birebana ay’ingwe na Israel ariko bifite mu moko yabyo abayahudi, twavugamo nk’igihugu cya Irani , Yemen , Tunisia, Turkiya , Russia ku mugabane wa Azia.
Muri Afurika Abayahudi n’imiryango yabo wayisanga cyane cyane muri Afurika y’Epfo, Nigeria, Ethiopia, Misiri, Kenya n’ahandi ariko cyane cyane mu nkuru yacu turibanda ku bwoko bw’aba Falashas bwumvikanye cyane buharanira gutaha muri Israel nyuma y’ibinyejana byari bitambutse. Ubu bwoko bwabarizwaga mu Majyaruguru ya Ethiopia.
Umwamikazi w’i Sheba, nyirakuru w’aba Falashas aribo bayahudi bakomoka muri Afrika !
Nushaka ubite aba Falashas cyangwa aba Falachas nta kibazo, gusa rimwe mu mazina yabo yogeye hose ni izina rya Beta Israel mu rurimi rw’ikige’ez rukoreshwa n’aba Falashas nkuko wanavuga BétÓ“ Israél mu giheburayo bisobanura ngo “ Inzu ya Israel “ mu yandi magambo yandi byasobanurwa nk’ Umuryango wa Israel .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubundi kandi uko iminsi yagendaga yicuma imbere hagendaga hahangwa andi mazina yitirirwaga uwo muryango ahanini umuntu anasanga byagendaga biterwa n’intera ugusobanuka kw’ikibazo nyirizina cyagendaga gufata umunsi ku wundi, ibintu bigenda biva mu rujijo bijya mu mucyo aho haje kwerurwa ko noneho izina riboneye kurusha ayandi ari “Abayahudi bakomoka muri Ethiopia”.
Ibi byose ariko ntibyaje byitura aho nk’uko wavuga amazina gusa ibintu bikikora, oya , ahubwo usanga buri ntera yo kumvikana kw’ibintu yarabaga yabanje guharanirwa kandi hari impande nyinshi zabigizemo uruhare aho muza kubona ko yewe n’amahanga yo mu Burayi na Amerika iby’uyu muryango wabikurikiraniraga hafi.
Beta Israel cyangwa umuryango wa Israel muri Ethiopia, ubusanzwe ni ubwoko bwakunze kubarizwa mu gace ka Ethiopia ya Ruguru kitwa Gondar na Tigré, utu turere tukaba ubusanzwe twari twifitiye ubwigenge ariko ubwami bw’abami bwa Ethiopia bukaza kutwigarurira mu kinyejana cya 18.
Nk’uko twari twatangiye tubivuga, ubu bwoko na magingo aya ntabwo inkomoko yabwo y’ukuri ivugwaho rumwe aho wasangaga abanditsi n’abahanga mu bumenyamuntu n’inkomoko zabo barakomezaga gutsindagira ko Beta Israel cyangwa se aba ba Falashas baba barakomotse ku muhungu wa wa Mwamikazi wa Sheba [The Queen of Sheba ] uvugwa muri Bibliya na Quran .
Mu Gitabo gitagatifu Bibliya kitiriwe Abami ba Israel 1 Abami 10 : 1-13 hatubwira inkuru z’umwamikazi wamamaye ku isi yose kubera amatsiko yagize yo kujya kureba no kuramya umwami Salomon wa Israel bikaba ngombwa ko Salomon ahita amutera inda muri urwo ruzinduko.
Uyu mwamikazi utari woroshye mu by’ubwenge ngo yarebye ibikorwa by’Umwami Salomon ahita amwerurira ashize amanga ko icyamukuye ikantarange kwari ukuza kureba niba koko ibigwi bavuga umwami Salomon byari ukuri, ko ariko asanze ibyo yabwiwe byari bike ugereranije nibyo yiboneye.
Ibi byatumye abaza n’akari imurori Salomon nawe wari wahise azabiranywa n’ubwiza bw’uyu Mwamikazi budasanzwe wanditse amateka, byanamuviriyemo ko baje kubyarana umwana w’umuhungu!
Uwo mwana w’Umuhungu wa Salomon bamwita Ménélik bivugwa ko ari nawe waje gukomokwaho n’aba ba Falashas twavuze haruguru.

Izi kandi ni inkuru wanasanga muri Korowani Isura ya 27 muri Hadithi za Mohamed aho yise uyu Mwamikazi izina rya Balqis .
Umwamikazi wa Sheba yaturutse iwabo ahagana mu Kinyejana cya 10 mbere ya Yesu Kristu agana Yerusalemu kwirebera Umwami Salomon no kubaza iby’ubwenge bwe cyane ko yari amaze iminsi ngo yumvise ibya rwa rubanza Umwami Salomon yaciriye abagore 2 bapfaga umwana umwe wiyitirirwaga n’abo bagore bombi maze Salomn agasaba ko bamugabana uwashakaga kumuriganya undi akabyemera nyina w’ukuri akabyanga ubyanze ko bamucamo ibipande 2 akamwegukana.
Uyu Mwamikazi wa Sheba kandi tubibutse ko yari umukobwa wa Djinn Umwami wa Himyar muri Yemen ,ariko ubu bwami bukaba bwari buyoboye cyane cyane ibihugu bya Ethiopia,Erythrea na Yemen nkuko nabivugaga hejuru.
Mu nyito z’uburanga bwe bujimije bitigeze bugirwa n’undi Mwamikazi wese ku isi; uyu Mwamikazi yahabwaga akazina k’akabyiniriro ka “ La Reine avec une beauté du houri “ bishatse kuvuga ngo The Queen of Sheba ni “ Ikiremwa cyo muri Paradizo, wemeye guhara byose na nyina akitangira kujya kureba Umwami wa Israel “! Bati “ Uyu si umukobwa n’igitangaza!
2.Uko aba Falashas bakomeje kubaho ku bugenge mu makuba atagereranywa!
.Duhereye ahagana mu 1400 kugeza 1600 nyuma y’ivuka rya Yezu.
Nk’uko twabivuze haruguru ko Abayahudi bakunze kuba umuryango unyanyagiye ku isi yose, aba ba Falashas tuvugaho uyu munsi bo ntibari borohewe n’ibibazo byakomeje kubibasira mu duhugu twa Tigré na Gondar basaga n’abigengaho ariko Ethiopia ikaza kuhigarurira nyuma.
Inzara n’amapfa kandi nabyo byakomeje kubibasira uko bwije uko bukeye tutaretse n’intambara zazaga zishaka kwigarurira ubutaka bwabo.
Aha aba Falashas barahakubitiwe baricwa ndetse kugeza aho umubare wabo wamanutse ugera ku bihumbi 500 byaje kuviramo ururimi rwabo kugenda ruzimirira mu rundi rwitwa Amharique ruvugwa cyane muri Ethiopia!
- Ahagana muri 1624 kugeza 1769 aba Falashas babaye nk’abazimye ku isi!
Muri izi ngorane zose ariko Beta Israel ntibigeze na rimwe batakaza umuco wabo wa kiyahudi cyane cyane mu misengere yabo yibandaga ku mikoreshereze y’Ibitabo 5 bya Mose [ Livres Pentateque ]. Iby’ibindi bitabo ntubibakoze cyane cyane baziraga urunuka Ubukristu.
Gusa muri iyo myaka abanya Ethiopia bo mu idini ya Gikristu barangajwe imbere n’Ingabo za Portugali bagabye ibitero bikaze ku butaka bw’aba Falashas banatwika inzu ndangamurage zabo n’amasomero yabo amateka y’aba Falashas asa naho azimangatanye burundu!
Ibi ariko ntibyahereye aho kuko abandi bayahudi bo ku isi bari bibumbiye mucyo bise “Alliance Israélite Universelle “ hamwe n’irindi shyirahamwe ryitwaga “The London Society for Promoting Christianity Among The Jews “ mu 1859-1868 bakomeje kujya bajya kwitoratoza utunyoni muri za ntara z’aba Falashas kugirango barebe ko nta na bake bagiye barokoka ingorane bagendaga bahura nazo.
Abamisiyoneri ariko babaga bafite misiyo yo gushakisha benewabo b’Abayahudi [ku nkomoko] ntiborohewe kuko na kamwe kamwe bahuraga iyo babaga bagiye kumwegera bakazana ibya Kristu bahitaga bashwana ubwo kuko aba Falashas nta bundi butumwa bumvaga bashaka kumva butari ubwa bya bitabo 5 bya Mose twavuze byonyine.
Ibyo kwishingikiriza kuri ibi bitabo byanaje kubaviramo kwitwa ko ari abantu ahari bakomoka kuba Israel banze gutaha cya gihe Aba Israeli bavaga mu Misiri batahanywe na Mose maze ngo aba bakaba baromonganiye mu Majyepfo ya Misiri bikabaviramo kwihuriza aho.
Abandi kandi bakanavuga ko ari abantu bo muri ya moko 10 ya Israel yaburiwe irengero ko rero aba Falashas baba bakomoka kuri Dan n’ibindi.
3.Ibintu byaje guhindura isura aho Israel iboneye ubwigenge mu 1948!
Ubwo Israel yabonaga ubwigenge mu mwaka 1948 Abayahudi bo ku isi yose babyiniye ku rukoma. Birumvikana abashatse gutaha baratashye abandi bakomeza kuba muri za diasporas zabo aho bari basanzwe baba.
Nyamara ubwoko bw’aba Falashas bwakomeje kuba ikibazo kuko ahanini bwafatwaga nkubutazwi kandi budasobanutse, ikintu bamwe banavuga ko kuba aba bantu barasaga n’abirabura byarazanaga agatotsi ku bayahudi b’abazungu bumvaga ko ahari bashidikanya ku nkomoko yabo.
Kuva ubwo umwe ba Rabbi bakomeye muri Israel yahise ateranya inama yo guca iteka rihakana aba Falashas nk’ubwoko bwa Israel ariko biranga biba iby’ubusa, ikintu cyabaye nk’icyazambije ibintu.
Gusa amwe mu mashuri y’aba bantu yabaga muri Ethiopia byayaviriyemo kubura inkunga amwe arafunga hasigara rimwe naryo ku bugenge ryigagamo bake nabo ha mana!
Yewe ndetse n’abafashwaga na bamwe mu baterankunga bo muri Amerika muri 1959-1960 bahagaritse infashanyo zabo ku miryago y’aba bayahudi bo muri Ethiopia.
3.1 Imyivumbagatanyo yo muri Ethiopia yo 1974 n’ingaruka yagize ku buzima bw’aba Falashas
Ubwo agatsiko k’abasirikare kagendera ku matwara ya gikominisiti (communist) kafataga ubutegetsi muri Ethiopia muri 1974 aba Falashas barahakubitiwe bamwe barameneshwa bamburwa ubutaka bwabo buhabwa abandi barababara karahava.
Uku kuba Ethiopia yari ifashe umurongo w’Abarusiya byateje akaga aba bantu uko byagenda kose barebwaga mu ruhande rumwe nk’abayahudi kabone nubwo Israel itabemeraga ariko nabo ubwabo ntibahakanaga ko ari aba Israel kandi byumvikane ko babaga bagomba iteka kuba ku ruhande rwa Israel na Amerika none Ethiopia babarizwagaho yari imaze kwigarurirwa n’Abarusiya.

Iki nicyo gihe cyagoye aba Falashas bagombaga kwikundwakaza ku Barusiya kandi ntibanatandukane na Israel na Amerika ibintu byabagoye cyane.
4.Uburushyi bwigisha ubwenge, aba Falashas bahinduye umuvuno wo gutaha iwabo ku mayeri
Mu gihe kitarambiranye bamwe mu ba Falashas bari bamaze kubona ko intambara z’urudaca n’amapfa adahumbya muri Ethiopia amaherezo ubwabyo bizabamarira ku icumu nyamara mu gihe igihugu cyabo cyari kimaze imyaka hafi 27 kibayeho nta kanunu ko gusubira iwabo muri Israel.
Kuva ubwo abasore n’abagabo mu dutsinda duto duto batangiye gushaka uko bajya bataha umwe umwe mpaka igihe bazarangirira bakava muri Ethiopia kuko nabo bwari uburenganzira bwabo gutaha bakava ishyanga nk’abandi Bayahudi.
Nta n’ubwo bendaga kugumayo nka bamwe mu bari kuba bagize Communauté Juive ya Ethiopia kuko aho bari, batari batuje bahoraga barimburwa bitandukanye ho gato n’abandi bayahudi babaga mu zindi mpugu wabonaga ko bo batuje kandi hari naho wasangaga bari mu nzego zifata ibyemezo nko muri Amerika n’Ubwongereza.
Abatahaga babaga bafite visa z’ubukerarugendo bugamije kujya kureba no gusura ubutaka butagatifu ariko bagerayo bakanga kugaruka muri Ethiopia bavuga ko icyari kibashishikaje ari ugutaha iwabo ko kandi batazasubira muri Ethiopia ukundi bityo Leta ya Israel ikabura icyo irenzaho.
Aba kandi batahaga batewe inkunga n’umwe mu bahoze mu gisirikare cya Israel witwaga Sergent Ovadia Hazzi, warongoye umwe mu bakobwa bakomoka muri ubu bwoko bw’aba Falashas.
Uyu kandi nawe akaba yarakomotse mu bwoko bw’Abayahudi bakomokaga muri Yemen byanamuteraga ishema ryo kumva akababaro k’aba bantu bahoraga bakomanga iwabo ntibakingurirwe.
Uyu mu Sergent ntiyarekeye aho kuko yafashe n’umwanzuro wo kugeza iki kibazo ku kanama kayobowe n’umwigisha mukuru w’Abayahudi Rabbi Ovadia Yossef wahise yemeza ko aba Falashas ari ubwoko bwa Israel bwazimiye bukomoka kuri Dan wari waraburiwe irengero imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza, ibintu ariko byaje kutumvikanwaho kimwe na benshi bumvaga ko nta kwigora hashakisha indi nkomoko yabo itari iyavuzwe haruguru ku Mwamikazi wa Sheba…
- Mu 1975: Leta ya Israel iyobowe na Bwana Yitzhak Rabinyatangaje ku mugaragaro ko Beta Israel cyangwa wa muryango w’aba Falashas uba umwe mu miryango ya Israel ku mugaragaro, kuva ubwo ubu bwoko buhita bubona uburenganzira bwo kwimurirwa muri Israel ku mugaragaro.
Ibi ariko byitambitswemo na Leta ya Ethiopia kuko Umwami w’Abami Hailé Sélassié yarabyanze ararahira aratsemba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ariko ntibyabujije bake bo muri Beta Israel bakomeza kwimuka umwe umwe cyane ko noneho byasaga n’ibimaze kuba itegeko ko bemewe ku mugaragaro, birumvikanaga ko uwirwanagaho akimuka nta kibazo yabaga ateye Israel.
- 1977-1978: Aba Falashas 121 baratashye ku ngurane y’intwaro ziganjemo imbunda za rutura Leta ya Israel yari yemereye Leta ya Ethiopia binyujijwe mu masezerano ya rwihishwa.
Ibi byafashije Leta ya Ethiopia guhangana bikomeye na Leta ya Somalia byarwanaga inkundura bipfa intara ya Ogaden.
Aya masezerano y’ibanga ariko ntiyarambye cyane kuko Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Moshe Dayan yaje kumena iri banga mu kiganiro n’abanyamakuru bituma Ethiopia isesa aya masezerano yari ibanga .
- 1980-1984: Intambara za hato na hato z’urudaca muri Ethiopia zatumye aba Falashas 6649 bahungira muri Sudan maze kubera Leta ya Sudani yahanaga imbibi n’iki gihugu ifungurira amayira aba bantu imipaka bambukira muri Israel ari ikivunge cyane ko abari barabatanzeyo bababwiraga ko ubuzima buryoshye maze si ugutaha uruvunganzoka bivayo.
Sudani yabikoraga nk’ihima Israel iyishumuriza aba Falashas naho ntikamenye ko Mossad bya Biro by’Ubutasi bya Israel ahubwo aribyo byabafashaga kwambuka inyanja bakabarindira n’umutekano kabone n’ubwo bo batabaga babizi ariko Israel yari hafi ya buri wese muri uko gutaha kw’ikivunge.
- 1984-1985: Amapfa yayogoje Ethiopia maze Serivisi z’Ubutasi za Amerika CIA na Mossad bya biro by’Ubutasi bya Israel byemeza gukora operasiyo rutura zo kurokora aba Falashas nk’ubwoko bwa Israel cyaziraga ko batsembwaho n’inzara cyangwa ikindi cyose Israel cyangwa Amerika bikanuye.
N’ubwo abasaga 4000 baguye muri iyo nzara ariko Operation Queen Of Saba yakozwe na CIA hamwe na Opeation Moise yakozwe na Mossad nkuko twabivuze haruguru zasize abasaga 13700 batashye iwabo muri Israel.
- 1990-1991 : Umubano wa Ethiopia na Russia wajemo agatotsi bituma Leta ya Ethiopia isa nihindukirira Washington na Tel-Aviv.
Kuva ubwo aba Falashas 6000 bahise bemererwa gutaha muri Israel.
- 1991 muri Operation Salomon : Mu gikorwa cyatwaye amasaha 48 Israel n’indege zayo za rutura zitwara abantu zakoze igikorwa cyitiriwe Salomon cyo kwimura aba Falashas 14324 kuva Addia-Ababa babacyura muri Israel.
Byasabye Israel gusenya intebe zo muri izo ndege kugirango zibashe gutwara aba Falashas benshi bishoboka hamwe izi ndege bivugwa ko zakoze ingendo inshuro 34 amanywa n’ijoro zigenda zigaruka.
Iki gikorwa cyatumye Israel yemerera impano y’amadolari miliyoni 35 y’Abanyamerika abategetsi ba Ethiopia borohereje ingabo za Israel gucyura abo ba Falashas kuri yo nshuro mu minsi 2 gusa.
5.Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho, aba ba Falashas baje kuvamo intwari za Israel bageze iwabo!
Nyuma y’imyaka ibihumbi aba ba Falashas batagira aho kurambika umusaya bagowe no kugera iwabo gusa baratangira bagorwa n’ubuzima batari bamenyereye bwa kizungu.
Byanatumye bamwe batangira kwiyahura karahava, ikibazo cyazonze Leta ya Israel kugenzura.
Ibi kandi byabaga bikurikiwe n’abazungu b’abayahudi bagenda babavangura ku ruhu bigatera bamwe kumva biyanze abandi bakicuza icyabavanye muri Afurika mu birabura bagenzi babo.
Kuba mu nzu nziza, gutekesha amashanyarazi baramenyereye inkwi zisanzwe hamwe no kwiga mu mashuri akomeye byabanje kubacanga.
5.1 Bidateye 2 nyampinga (Miss) wa Israel yahise aba umu Falashas w’umwirabura, Israel icika ururondogoro ibyishimo bisaba aba Falashas karahava!

Umwana w’umukobwa ukomoka ku ba Falashas, Miss Yityish Aynaw bari barahimbye Miss Titi kuwa 27 Gashyantare 2013 yegukanye ikamba rya Miss Israel mu gihe uwitwa Belaynesh Zevadia muri 2012 yari amaze kuba Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, ikintu cyahise gikangura aba Falashas bakumva ko bari kwiyumva muri sosiyeti ya Israel koko ndetse abandi bakaba bari bamaze kuba abadepite n’abandi.
Muri icyo gihe umuganga akaba n’umusirikare Lieutenant Colonel Yitzhak Avi yari amaze kuba umwe mu baganga bakomeye mu ngabo za Israel Tsahal.
Ngayo nguko uko aba Falashas bahangayitse iherezo bakaza kuba abantu bakomeye bageze iwabo muri Israel, ibintu byatwaye imyaka ibihumbi bari ahantu hatari iwabo, abandi bari mu cyasaga n’ubucakara.
Nk’uko twabivuze umwana ujya iwabo ntawamutangira kandi ntawugira iwabo habiri!
Ibihugu bya Afurika bikwiriye kwigira ku rugero rw’ukuntu Israel yahoraga ihirimbanira ko nta mwana wayo ukomeza guhonera ishyanga kandi na n’ubu uyu ni umuco w’Abayahudi Israel itajya itezukaho.
Byari bikwiye ko ibihugu byose byitangira abaturage babyo nk’uku Israel yahoraga ihirimbana icyura aba Falashas yo yabaga itanazi ko ari abayahudi koko, nkanswe abaturage baha hafi bahunga banaziranye ibisekuru bamwe baraniganye!
Ibyo bihugu bigahagurukira rimwe bigaca ubuhunzi, iyi si muri rusange n’aka karere kacu by’umwihariko byaba Paradizo!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/Bwiza.com


