Polisi y’i Brussels yafunze abantu barenga 10, nyuma y’imvururu zikomeye zakurikiye umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yatsinzwemo na Maroc ibitego 2-0 ku Cyumweru.
Imvururu zabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Brussels usanzwe ari Umurwa Mukuru w’u Bubiligi, aho amagana y’abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe bari banifubitse amabendera ya Maroc bahanganye n’abapolisi bashinzwe guhosha imvururu, bikaba ngombwa ko biyambaza ibyuka biryana mu maso ndetse no kubacucira amazi kugira ngo babashe kubatatanya.
Umuvugizi wa Polisi, Ilse Van de Keere, yavuze ko “mu ma saa moya y’umugoroba agahenge kari kamaze kugaruka”, gusa hakaba hagumyeho amarondo yo kurinda ko imvururu zakongera kwaduka mu duce zagaragayemo.
Polisi yasobanuye ko “abigaragambya bifashishije ibikoresho biturika, ibisasu n’inkoni, hanyuma batwika imihanda minini.”
Yunzemo iti: ” Ni ku bw’izo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kwitabaza Polisi hashyirwaho imodoka zicucira amazi n’ibyuka biryana mu maso.”
Kuri iki cyumweru ni bwo Les Diables Rouges y’Ababiligi yatunguwe na Les Lions de l’Atlas ya Maroc; iyitsinda ibitego 2-0.
Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda F wabereye ku kibuga cya Stade ya Al Thumama.
Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Abdelhamid Sabiri na Zakaria Aboukhlal ni byo byafashije Maroc gukura intsinzi y’amateka ku Bubiligi, ifata umwanya wa kabiri mu tsinda F n’amanota ane.
Gutsindwa uyu mukino byazamuye umwuka mubi mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, dore ko batangiye guterana amagambo no kwitana ba mwana kubera umusaruro muke.
U Bubiligi nyuma yo gutsinda Canada bigoranye mu mukino wa mbere wo mu tsinda, kuri ubu burasabwa gutsinda Croatie bazahurira mu mukino wa gatatu wo mu tsinda kugira ngo bwizere itike ya ? cy’irangiza.


