Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse Umubiligi Alain-André Landeut umaze amezi make ari umutoza wayo mukuru, ndetse hari amakuru y’uko bishobora kurangira imwirukanye burundu.
Uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’umukino w’agapingane w’umunsi wa 11 wa shampiyona Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-1 ku Cyumweru.
Ni umukino wabanjirijwe no guterana amagambo ku ruhande rwa Kiyovu Sports yari yarahiriye kubabaza Gasogi United ishinja kuba mu mwaka ushize w’imikino yarayitesheje igikombe cya shampiyona.
Mu butumwa iyi kipe yaherukaga kwandika kuri Twitter yayo, yari yabwiye abafana bayo ko “ingunguru irimo ubusa ni yo yatubujije kumva neza aho igikombe cyagiye”, ibahamagarira kwitabira umukino ku bwinshi kugira ngo bayipakiremo ibitego mu rwego rwo guhagarika urusaku rwayo.
Mu bundi butumwa Kiyovu Sports yagereranyije Gasogi United n’agasozi k’icyaro, irahirira kugahinga ikangahingamo isombe.
Inzozi z’Abayovu zo kubabaza Gasogi United zarangijwe na Théodore Christian Malipangou watsinze ibitego bibiri na Nizigiyimana Karim Mackenzie watsindiye iyi kipe y’umutoza Paul Kiwanuka agashinguracumu; mu gihe impozamarira ku ruhande rwa Kiyovu yatsinzwe na Fiston Nkinzingabo.
Nyuma y’umukino Perezida Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports yahise ahagarika umutoza Alain-André Landeut, ashimangira ko atakwihanganira umuntu uza gukinira mu byo baba barashoyemo amafaranga.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Tugomba gufata imyanzuro ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi muntu ashobora kuza agakora ibyo ashaka yumva, akangiza ikipe kandi hari abantu baba bashoyemo amafaranga.”
“Ubwo rero hari imyanzuro namubwiye ko uyu munsi atongera gutoza ahagarara, atongera gutoza ibindi azaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye, niyo mpamvu wabonye nagiye kuvugana na we.”
Hari amakuru kuri ubu avuga ko Kiyovu Sports bishobora kurangira yirukanye burundu uyu mutoza.


