Miss Kayibanda Aurore mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012, yatangaje ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana nk’umugabo n’umugore.

Uyu mukobwa kuri ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Muri iki kiganiro umwe mu bamukurikira yamubajije niba yaba afite umukunzi, undi amusubiza ko “ndi mu rukundo.”

Byari nyuma yo kwemerera ko azashaka umugabo undi mukunzi we wari ubimubajije.

Mu mpera z’umwaka za 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

Icyo gihe cyakora cyo ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire, kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Miss Aurore yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana.

Ni umuhango wabereye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada; muri Amerika.

Ku wa 29 Nyakanga 2018 ni bwo aba bombi basezeranye kubana imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Byari mbere y’uko muri Gashyantare umwaka ushize Miss Kayibanda Aurore yemeza ko yatandukanye burundu na Mbabazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *