Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko ritazongera kwemerera abasifuzi batatu mpuzamahanga yikomye kuyisifurira imikino yakinnye.
Abasifuzi iyi kipe yikomye ni Twagirumukiza Abdul Karim usifura hagati mu kibuga cyo kimwe na Karangwa Justin na Mugabo Eric bombi basifura ku ruhande.
Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA, yayigaragarije ibyemezo bitavugwaho rumwe buri umwe muri aba basifuzi yagiye afata mu mikino itandukanye yayisifuriye; isaba ko batazongera guhabwa imikino yakinnye.
Rayon Sports yikomye aba basifuzi nyuma y’uko mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona iheruka gukina na Musanze FC, myugariro wayo Ndizeye Samuel yeretswe ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Nduwayo Valeur.
Muri uyu mukino wasize Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-0, umusifuzi Twagirumukiza Abdul yeretse Ndizeye Samuel ikarita itukura nyuma yo kuyisimbuza iy’umuhondo yari yabanje kumwereka.
Aba-Rayon kugeza ku mutoza Haringingo Francis bagaragaje ukutishimira imisifurire yaranze uyu mukino, mu gihe nanone baherukaga kwikoma imisifurire yaranze umukino wundi wa shampiyona batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-1.
Ni umukino umusifuzi Karangwa Justin yanzemo ibitego bibiri bya Rayon Sports nyuma y’uko Musa Esenu na Bavakure Ndekwe FĂ©lix babitsindaga babanje kurarira.
Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA ko niramuka itubahirije ubusabe bwayo igomba kwirengera ingaruka zishobora kuzabaho, zirimo abafana bayo bashobora gusagararira abasifuzi.

12 Responses
Rayon Sports yasabye FERWAFA ko abasifuzi 3 mpuzamahanga batazongera kuyisifurira
Ariko abareyo bakunda amatiku ubuse ko mukura atasakuje nukuntu bayibye ubwo banganyaga na reyo

Ariko aba Rayon wee ndumva mufite imyumvire nkiya Congo urumva ngo nibaramuka batabahagaritse bazirengera ingaruka zirimo no gusagararirwa naba Fans?!!! Ubwose mu rwanda hari ugikangisha urugomo ra? Nzabambarirwa.

Karangwa Justin twakinanye irunda yiga isetar numufana wa APR twajyaga dushwaniri gufana Rayon rwose ntakiza azatwifuriza

karangwa yagizamahirwe biriyantiwabisifura kwadiarha

shampion yomurwanda yo igendukwabapanzamarushanwa babishaka ntimukigorepe reyo isize ayamakipeyandi amanota6 muri are igikombe cyabacyabonyenyiracyo kdi ntibabishakagutyo yokiyovitsinda yarigusigareyo apr iyitsinda yarikunganya nakiyovu nabanyamugi nukonyine

Nyibanyurwa abareyo wagirango nabakongomani pe! Muhumure mu Rwanda ntirugendera kumarangamutima yanyu. Ukuri kuranurika umwijima ugahunga.