Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe mu karere ka Musanze biturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), byashoboraga gutuma ingabo zâu Rwanda zambuka umupaka.
Yabivugiye mu ijambo ryibanze ku mubano utameze neza wâu Rwanda na RDC yavuze nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri wâubuzima mushya nâUmunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022.
Umukuru wâIgihugu yagize ati: âMuribuka mu 2019 ubwo FDLR yinjiraga, ikagaba igitero mu Kinigi, hafi no gufunga hariya hantu abakerarugendo bajya? Twatangiye kubona ubutumwa âEeeh, ntimujye mu majyaruguru yâu Rwanda, hari umutekano mukeâ. Bwaturutse ku Isi yose. Bishoboke ko ari byo bamwe bifuzaga mu byâukuri.â
Perezida Kagame yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zâu Rwanda zakemuye ikibazo, zigarura umutekano muri iki gice cyâigihugu, ariko mu ntangiriro zâuyu mwaka wâ2022 no hagati, hongera kuraswa ibisasu byaturutse muri RDC.
Yasobanuye ko ibi bisasu byashoboraga gutuma ingabo zambuka umupaka, kuko u Rwanda rwasabye Leta ya RDC inshuro nyinshi ko rwajya kwikemurira ikibazo cyâumutwe witwaje intwaro wa FDLR, ariko irabyanga, ngo ahubwo ikomeza kuwusigasira.
Yagize ati: âMuri uyu mwaka, mu ntangiriro no hagati, muribuka ibisasu byarashwe nâimbunda ziremereye hariya hantu, byambutse imipaka. Biriya byashoboraga kudukururira kwambuka umupaka. Nta gushidikanya kurimo.â
Umukuru wâIgihugu avuga ko icyo gihe yavuganye na Perezida wa RDC, amubwira ko kurasa ku butaka bwâu Rwanda ari ubutumire buhagije. Ati: “Naramubwiye nti âubu ni ubutumire buhagijeâ. Nabibwiye Perezida wa Congo. Kurasa ibisasu ku butaka bwâu Rwanda ni ubutumire buhagije.â
Perezida Kagame yavuze ko ibyo yabwiye Perezida wa RDC akibihagazeho. Ati: âIryo jambo riracyafite agaciro.â Yibutsa ko mu gihe iki gihugu cyâabaturanyi gisaba ko ubutaka bwacyo bwubahwa, na cyo kigomba kubaha ubwâu Rwanda.
Ibi bisasu byarashwe mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022. Leta yâu Rwanda yatangaje ko byaba byararashwe na FDLR yifatanyije nâingabo za RDC.




2 Responses
Perezida Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe i Musanze byashoboraga gutuma RDF yambuka umupaka
Umubano mwiza niwo uzatuma dutera imbere.nayo intambara ntaho izodushikana
Perezida Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe i Musanze byashoboraga gutuma RDF yambuka umupaka
Umubano mwiza niwo uzatuma dutera imbere.nayo intambara ntaho izodushikana