Perezida Kagame yavuze ko ibisasu byaraswa mu Rwanda byatuma ingabo zarwo zambuka umupaka

Perezida Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe i Musanze byashoboraga gutuma RDF yambuka umupaka

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe mu karere ka Musanze biturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), byashoboraga gutuma ingabo z’u Rwanda zambuka umupaka.

Yabivugiye mu ijambo ryibanze ku mubano utameze neza w’u Rwanda na RDC yavuze nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’ubuzima mushya n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Muribuka mu 2019 ubwo FDLR yinjiraga, ikagaba igitero mu Kinigi, hafi no gufunga hariya hantu abakerarugendo bajya? Twatangiye kubona ubutumwa ‘Eeeh, ntimujye mu majyaruguru y’u Rwanda, hari umutekano muke’. Bwaturutse ku Isi yose. Bishoboke ko ari byo bamwe bifuzaga mu by’ukuri.”

Perezida Kagame yavuze ko inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zakemuye ikibazo, zigarura umutekano muri iki gice cy’igihugu, ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2022 no hagati, hongera kuraswa ibisasu byaturutse muri RDC.

Yasobanuye ko ibi bisasu byashoboraga gutuma ingabo zambuka umupaka, kuko u Rwanda rwasabye Leta ya RDC inshuro nyinshi ko rwajya kwikemurira ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ariko irabyanga, ngo ahubwo ikomeza kuwusigasira.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka, mu ntangiriro no hagati, muribuka ibisasu byarashwe n’imbunda ziremereye hariya hantu, byambutse imipaka. Biriya byashoboraga kudukururira kwambuka umupaka. Nta gushidikanya kurimo.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko icyo gihe yavuganye na Perezida wa RDC, amubwira ko kurasa ku butaka bw’u Rwanda ari ubutumire buhagije. Ati: “Naramubwiye nti ‘ubu ni ubutumire buhagije’. Nabibwiye Perezida wa Congo. Kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda ni ubutumire buhagije.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo yabwiye Perezida wa RDC akibihagazeho. Ati: “Iryo jambo riracyafite agaciro.” Yibutsa ko mu gihe iki gihugu cy’abaturanyi gisaba ko ubutaka bwacyo bwubahwa, na cyo kigomba kubaha ubw’u Rwanda.

Ibi bisasu byarashwe mu mirenge ya Kinigi, Musanze na Nyange muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022. Leta y’u Rwanda yatangaje ko byaba byararashwe na FDLR yifatanyije n’ingabo za RDC.

Perezida Kagame yavuze ko ibisasu byaraswa mu Rwanda byatuma ingabo zarwo zambuka umupaka
Perezida Kagame yavuze ko ibisasu byaraswa mu Rwanda byatuma ingabo zarwo zambuka umupaka

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe i Musanze byashoboraga gutuma RDF yambuka umupaka
    Umubano mwiza niwo uzatuma dutera imbere.nayo intambara ntaho izodushikana

  2. Perezida Kagame yatangaje ko ibisasu byarashwe i Musanze byashoboraga gutuma RDF yambuka umupaka
    Umubano mwiza niwo uzatuma dutera imbere.nayo intambara ntaho izodushikana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *