Perezida Paul Kagame yasubije Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda kuyibira amabuye y’agaciro, agaragaza ko ubushobozi u Rwanda rufite rubukoresha byinshi mu gusaranganya, ariko ko rudashobora kwiba.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo yakiraga indahiro za Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.
Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Uyu muhango wabaye mu gihe hashize igihe kitari gito u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badacana uwaka, ku mpamvu z’ibirego bishingiye ku mutwe wa M23 Leta ya Congo imaze ishyira ku Rwanda.
Abategetsi b’i Kinshasa kuva kuri Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, bamaze igihe bashinja Ingabo z’u Rwanda gushoza intambara ku gihugu cyabo zishishe mu mutwe wa M23; ku mpamvu bavuga ko ari izo kugira ngo u Rwanda rwibe amabuye y’agaciro ari mu butaka bwa Congo.
Ni ibirego cyakora cyo u Rwanda rutahwemye gutesha agaciro.
Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya aheruka guha imyanya muri Guverinoma, yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose ari ibyo rukorera; ashimangira ko rutiba.
Yagize ati: “Dushinjwa ko twiba amabuye y’agaciro ya RDC. Ikintu kimwe turi ni uko tutari abajura. Dukorera ibyo dufite ndetse n’ibyo tubona.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rishingiye rimwe na rimwe ku bufasha ruhabwa n’ibihugu bikomeye birimo n’ibirushinja gufasha M23.
Yavuze ko kubera ko ibi bihugu hari n’ibindi bifasha bitazigera bibona “ikindi gihugu kibyaza neza umusaruro amafaranga gihabwa nk’uko u Rwanda rubigenza.”
Yunzemo ati: “Ntabwo ari ku mpanuka, ni uko turi kandi nta muntu uzabitwambura.”


