Perezida Kagame yavuze impamvu ibihugu bikomeye bikomeje kwifatanya na RDC mu birego byayo ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari byinshi iha ibihugu bikomeye biruta iby’u Rwanda, ari byo bituma ibyo bihugu byifatanya na yo mu gushyigikira ibirego ishyira ku Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo yakiraga indahiro za Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Wabaye mu gihe hashize igihe kitari gito u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badacana uwaka, ku mpamvu z’ibirego bishingiye ku mutwe wa M23 Leta ya Congo imaze ishyira ku Rwanda.

Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali kuba ari yo ifasha uyu mutwe; ibirego byahawe umugisha n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bubiligi ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko impamvu biriya bihugu byahisemo kujya ku ruhande rwa Congo; ari uko ibyo biyikuraho biruta ibyo bikura ku Rwanda.

Ati: “Nk’uko nahoze mbivuga, ntidufite ubutunzi ariko difite uburyo. Ni yo mpamvura uramutse ukoze igereranya, hari itandukaniro rinini cyane. Congo iha aba bantu kurusha u Rwanda. Bivuze ngo aba bantu bakwiye kwitwararika cyane iyo bigeze ku bibazo bya Congo. Bagomba yemwe no gufasha Congo mu kuyigabanyiriza ububabare bashyira mu majwi uko babishoboye kose u Rwanda.”

Perezida Kagame yifashishije umugani w’Igiswahili uvuga ko insina ngufi ari yo bacaho urukoma; agaragaza ko biriya bihugu bikomeye bitekereza ko u Rwanda rwaba ari insina ngufi bitewe n’aho ruherereye ndetse no kuba ari agahugu gato.

Yunzemo ati: “Ikindi nta mutungo kamere dufite, bariya bo bafite mwinshi; bivuze ngo bazajya ku ruhande rw’ababaha byinshi.”

Perezida Kagame cyakora cyo yavuze ko biriya bihugu byibeshya cyane, kuko u Rwanda mu bugufi bwarwo n’ubwo budafite uwo mutungo rufite ubundi buryo burufasha gutuma abarutuye babaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *