I Goma baramutse bigaragambiriza ingabo ziganjemo iza Uganda na Kenya

Sangiza iyi nkuru

Amagana y’urubyiruko rw’abanye-Congo baramukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Kane, bamagana Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziri koherezwa mu gihugu cyabo.

Ni imyigaragambyo uru rubyiruko rwakoreye mu mujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aha i Goma hashize ukwezi hari Ingabo za Kenya zoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igihe iki gice cyarayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ihakorera.

Iyo mitwe irimo n’uwa M23 umaze umwaka mu mirwano n’Ingabo za Congo (FARDC).

Usibye Ingabo za Kenya zimaze ukwezi i Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na ho hari Ingabo z’u Burundi zikomeje gufatanya n’iza Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iyikoreramo.

Ni mu gihe kandi kuri ubu Uganda na yo ikomeje imyiteguro yo kohereza Ingabo zayo zibarirwa mu 1,000 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Icyemezo cyo kohereza Ingabo za EAC muri Congo cyakora cyo gisa n’ikitarakiriwe neza na benshi mu banye-Congo; bijyanye no kuba nta musaruro udasanzwe bazitezeho mu kurandura imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarabajujubije.

Abigaragambya kuri uyu wa Kane bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bugaragaza ko nta ngabo z’amahanga bakeneye mu gihugu cyabo, bakavuga ko “FARDC na PNC (Polisi ya Congo) ni zo nzego z’umutekano rukumbi za Congo.”

Ibyapa bindi byariho ubutumwa buha Ingabo za Kenya amasaha 48 yo kuba zamaze kuva ku butaka bwa Congo, zigashinjwa kuba zitarigeze zirwanya M23.

Abanye-Congo kandi barasaba ko MONUSCO yava mu gihugu cyabo, kutashyiraho agace kiswe ak’agahenge kazaba kagenzurwa n’Ingabo za EAC ndetse by’umwihariko bakaba bari kwamagana ko Uganda yakohereza ingabo zayo mu gihugu cyabo.

Ni Uganda bashinja gufasha rwihishwa umutwe wa M23; ibirego bimaze igihe binashyirwa ku Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *