Umunya-Uruguay Luis Suarez yatangaje ko nta mpamvu abona yatuma asaba imbabazi abanya-Ghana, nyuma yo kubashengura imitima muri 2010 ubwo yagiraga uruhare mu gutuma basezererwa mu Gikombe cy’Isi cyo muri Afurika y’Epfo.
Ku itariki ya 02 Nyakanga muri 2010 ni bwo Black Stars ya Ghana yahuye na Uruguay ya Suarez, mu mukino wa ? cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cyaberaga muri Afurika y’Epfo.
Ni umukino uhora ushengura imitima y’abanya-Ghana kuri ubu bakivumira ku gahera Suarez, nyuma yo gukora ibisa n’ibitangaza byatumye ikipe yabo ibura amahirwe yo kugera muri ÂĽ cy’irangiza. Ni inzozi zari gutuma Ghana iba igihugu cya mbere cyo ku mugabane wa Afurika gishoboye kugera muri ÂĽ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi.
Icyo gihe iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1; biba ngombwa ko yitabazwa indi 30 ya kamarampaka.
Ghana ni yo yari yabanje gufungura amazamu biciye ku gitego cyo ku munota wa 45 w’umukino cya Suleyman Muntari; mbere y’uko Diego Forlan akishyura kuri Coup-Franc yo ku munota wa 55.
Ibisa n’ibitangaza byabaye ku munota wa 120, ubwo Ghana yari imaze umwanya yotsa Uruguay igitutu cyinshi yabonaga Coup-Franc yari inyuma gato y’urubuga rw’amahina igaterwa na Anthony Annan.
Nyuma y’akavuyo kenshi imbere y’izamu, Dominic Adiyiah yateye umupira mu izamu n’umutwe washoboraga kuvamo igitego cy’amateka cya Ghana; gusa Suarez wari urihagazemo araryama umupira awukuzamo intoki.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko Umudage Daniel Siebert wasifuraga uriya mukino ahita yereka Suarez ikarita itukura, anaha Ghana Penaliti yaje guhushwa na Asamoah Gyan wayiteye igiti cy’izamu.
Nyuma y’uko umukino wari umaze kurangira amakipe yombi akinganya igitego 1-1; hiyambajwe za Penaliti maze Uruguay isezerera Ghana kuri 4-2.
Luis Suarez ntakozwa ibyo gusaba imbabazi abanya-Ghana
Asamoah Gyan agihusha Penaliti Ghana yari imaze guhabwa, Suarez nyuma abanya-Ghana baje kwita “Shitani” yaragagaye yishima mu buryo budasanzwe.
Uyu rutahizamu wahoze akinira FC Barcelona na Liverpool ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane mbere y’undi mukino w’Igikombe cy’Isi Ghana na Uruguay bazahuriramo ejo ku wa Gatanu, yavuze ko abanya-Ghana batari bakwiye kumuryoza Penaliti Asamoah Gyan yahushije.
Yagize ati: “Nta mpamvu y’uko ngomba gusaba imbabazi. Nakazisabye iyo nza kuba hari umukinnyi navunnye, ariko muri ibi bihe icyabaye nakoze umupira, mpabwa ikarita itukura hanyuma umukinnyi wa Ghana arata Penaliti. Si amakosa yanjye, kuko sinjye warase Penaliti. Ntibyari inshingano zanjye.”
Kuri iyi nshuro Ghana na Uruguay zigiye kongera guhura, nyuma y’imyaka 12 abanya-Ghana bakubita agatoki ku kandi y’uko bagomba kuzihorera.
Kuri iyi nshuro Black Stars irasabwa gutsinda Uruguay ikabona itike ya ? cy’irangiza, hanyuma Uruguay igahita isezererwa.
Kapiteni André Ayew Dede kuri ubu usanzwe ari we mukinnyi rukumbi wari mu kipe ya Ghana yakinnye na Uruguay muri 2010, yavuze ko icyo bashyize imbere atari ukwihorera ko ahubwo ari ugukora ibishoboka byose bagasohoka mu matsinda.
Yunzemo ko nta byinshi yavuga ku byo abanya-Ghana batekereza kuri Suarez, kuko ibyabaye ari ibisanzwe muri ruhago.


