Olivier Giroud yanditse amateka akomeye

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Olivier Giroud yanditse amateka yo kuba umukinnyi umaze gutsindira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ ibitego byinshi mu mateka yayo.

Uyu mugabo usanzwe akinira Milan AC yo mu Butaliyani, yabigezeho mu ijoro ryakeye ubwo yafashaga u Bufaransa gutsinda Pologne ibitego 3-1; mu mukino wa ? cy’Igikombe cy’Isi.

Olivier Giroud yafunguriye amazamu u Bufaransa ku munota wa 44 w’umukino; mbere y’uko Kylian MbappĂ© atsinda ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri cy’umukino.

Impozamarira ku ruhande rwa Pologne yabonetse mu minota ya nyuma y’umukino itsinzwe kuri Penaliti na rutahizamu Robert Lewandowski.

Giroud igitego yatsinze cyabaye icya 52 atsindiye u Bufaransa, ahita aba umukinnyi wa mbere umaze gutsindira iyi kipe mu mateka yayo.

Ni umuhigo wari usanganywe rutahizamu Thierry Henry banganyaga ibitego 51 bombi batsindiye Les Bleus.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *