Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda iravuga ko hakiri ukutumva ibintu kimwe hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ku bijyanye n’imiterere y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa Mbere tariki ya 05 Ukuboza ni bwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken yagiranye ikiganiro cyo kuri Terefoni na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Blinken mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter; yavuze ko “ikiganiro gishobora gutanga umusaruro” yagiranye na Perezida Kagame cyari mu rwego rwo “gushimangira ko hakenewe amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”

Yunzemo ati: “Leta Zunze Ubumwe zirashishikariza u Rwanda gukurikiza ibyemeranyijweho i Luanda, birimo no guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23.”

Leta y’u Rwanda imaze igihe ishinjwa na Congo ndetse n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufasha M23; gusa inshuro nyinshi yakunze kugaragaza ko nta bufasha na buke uha uriya mutwe.

M23 na yo nta na rimwe yigeze ivuga ko hari ubufasha na buke yaba ihabwa n’u Rwanda.

Mu ruhererekane rw’ubutumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter; na we yagaragaje ko Blinken yagiranye “ibiganiro byiza” na Perezida Kagame, gusa avuga ko hakiriho “ukudahuza mu kumva ikibazo”.

Minisitiri Biruta kandi yagarutse ku cyo yise ‘umurongo uyobya’ Umuryango mpuzamahanga wafashe muri ibi bibazo, ashimangira ko “ukomeje kugihuhura.”

Yavuze ko “Igisubizo kirambye gisaba ko inshingano zibazwa uwo zikwiye kubazwa.”

Mu mpamvu Biruta yagaragaje nka nyirabayazana wa kiriya kibazo harimo “ukudakora neza kwa leta ya RDC n’inzego zayo, n’ubufasha kuri FDLR”, ndetse n’icyo yise “ukwivanga kw’amahanga n’igitutu muri gahunda z’akarere n’iz’umugabane, bituma RDC itabazwa uruhare rwayo bityo ntiyubahirize ibyo yiyemeje mu biganiro bikomeje.”

Yanavuze kandi ku mutwe wa M23, avuga ko “ntabwo ukwiye guhuzwa n’u Rwanda. Ntabwo ari ikibazo u Rwanda rugomba gukemura.”

Yunzemo ati: “Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zigomba gukemurwa, kandi aho abandi bashobora kumva ko nta nshingano babifitemo, u Rwanda rwo rubifitemo inshingano kandi ruzakomeza kuyigira”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika mu itangazo yasohoye ryerekeye ikiganiro cya Blinken na Perezida Kagame, yavuze ko “ubufasha ubwo ari bwo bwose ku mitwe yitwaje intwaro itari iya leta muri RDC bugomba guhagarara, harimo n’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23.”

Iri tangazo kandi rivuga ko Blinken yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’ingaruka imirwano irimo kugira ku baturage b’abasivile b’Abanye-Congo, barimo abishwe, abakomeretse n’abataye ingo zabo.

Ikindi Blinken yamaganye “ukwiyongera kw’imvugo z’urwango no gushishikariza mu ruhame kwibasira abavuga Ikinyarwanda”, yibutsa “ingaruka ziteye ubwoba imvugo nk’izo zagize mu gihe cyashize”.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    1. Ko atahangayitse muri Mata 1994?
    2. Ko atahangayikiye Libiya cg Afghanistan n’ahandi?

  2. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    1. Ko atahangayitse muri Mata 1994?
    2. Ko atahangayikiye Libiya cg Afghanistan n’ahandi?

  3. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Aba bazungu ikibazo baracyizi neza kuko nibo bayeje ibibazo bajya gukata imipaka nabi bari bazi neza ingaruka bizagira bikajya bibaha mahirwe yo gusahurira munduru .nubu rero nicyo bakora kwegeka ibibazo bya kongo ku rwanda nukubateza umwiryane kiki bazi ko urwanada na kongo bumvikanye byabagora gusahura uko bashaka.

  4. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Aba bazungu ikibazo baracyizi neza kuko nibo bayeje ibibazo bajya gukata imipaka nabi bari bazi neza ingaruka bizagira bikajya bibaha mahirwe yo gusahurira munduru .nubu rero nicyo bakora kwegeka ibibazo bya kongo ku rwanda nukubateza umwiryane kiki bazi ko urwanada na kongo bumvikanye byabagora gusahura uko bashaka.

  5. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Nibamushakango Amerika igire imyunvire nkiyurwanda ntibyashoboka kuko isi yabamukaga katigeze kabaho.

  6. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Nibamushakango Amerika igire imyunvire nkiyurwanda ntibyashoboka kuko isi yabamukaga katigeze kabaho.

  7. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Yakabaye ahangayikishijwe nukuntu Leta ya DRC yambika FDRL uniform ikayiha intwaro yatangiza ikayishyira mugisirikare cya FRDC,knd bazineza icyo FDRL igambiriye k’uRwanda.icyindi niba FRDC yifatanya n’imwe mumitwe ibarizwa muricyo gihugu yitwaje intwaro,ikagira uruhare mugukwirakwiza intwaro muriyomitwe kuberiki bitabatera impungene nacyaneko,ariyo ntangiriro y’umutekano muke muri DRC no mukarere murirusange?America irikumva ibinyoma bya DRC,igashaka gushyira igitutu kidasobanutse k’uRwanda.knd ukuri barakuzi nuko bigira abavugizi batagatifu!

  8. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Yakabaye ahangayikishijwe nukuntu Leta ya DRC yambika FDRL uniform ikayiha intwaro yatangiza ikayishyira mugisirikare cya FRDC,knd bazineza icyo FDRL igambiriye k’uRwanda.icyindi niba FRDC yifatanya n’imwe mumitwe ibarizwa muricyo gihugu yitwaje intwaro,ikagira uruhare mugukwirakwiza intwaro muriyomitwe kuberiki bitabatera impungene nacyaneko,ariyo ntangiriro y’umutekano muke muri DRC no mukarere murirusange?America irikumva ibinyoma bya DRC,igashaka gushyira igitutu kidasobanutse k’uRwanda.knd ukuri barakuzi nuko bigira abavugizi batagatifu!

  9. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Mwese murarushywa n’uBusa abatanga ibitekerezo kuko ziriya ntambara abo zungukira barahari kdi Mwe murogeza intambara muzi neza ububi bwayo ahubwo umenya mwaribagiwe cga iyabaye aho iwacu ntasomo yabasigiye?

  10. Ukutavuga rumwe hagati y’u Rwanda na USA ku miterere y’ibibazo bya RDC
    Mwese murarushywa n’uBusa abatanga ibitekerezo kuko ziriya ntambara abo zungukira barahari kdi Mwe murogeza intambara muzi neza ububi bwayo ahubwo umenya mwaribagiwe cga iyabaye aho iwacu ntasomo yabasigiye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *