Mu rukundo abantu baba bagomba gusangira buri kamwe, bakumva ibintu kimwe ndetse bagafashanya haba mu biryo bufatika n’ubudafatika. Gusa muri iki gihe bias n’ibyahinduye isura kuko icyahoze ari urukundo ubu kikiboneka hacye kuko abakundana akenshi usigaye usanga umwe aba afite icyo akurikiye ku wundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ibi bigaragara cyane ku bantu bamaze igihe babana cyangwa bakundana kuko na none si byiza ko umuntu ahita atangira gukenera utwa mugenzi we kuko gusa yamweretse ko amukunda. Ahubwo urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa bito bito ariko bifite ikintu bivuze.
Hano hari bimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu mukundana atakwiyumvamo nubwo atabikubwira ahubwo usanga hari ikindi kintu aba agukurikiyeho.
Kudapangira ahazaza
Akenshi umuntu mukundana urukundo ruzaramba nta mushinga mushobora gukorana ugamije inyungu mu bihe bizaza.
Ibi biterwa no kuba hari icyo umwe ashaka ku wundi bityo ikizabikubwira ni uko usanga baganira utuntu dusanzwe, tworoheje, kuryoshya n’ibindi ubona bitagora ubuzima.
Icyo gihe n’iyo umwe abaye nk’uzana igitekerezo cyabyara inyungu ariko gitinze undi akirwanya yivuye inyuma ndetse akanatanga impamvu zumvikanisha ko atari ngombwa.
Nta kintu yagutiza cyangwa ngo akurekurire.
Abantu bakundana bene uru rukundo, usanga buri wese afite ibye yihariye n’undi ibye. Nta kintu cya rusanjye wabasangana. Mu gihe abakundana usanga batizanya n’imyenda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nawe nib ukundana n’umuntu ubona nta kintu muhuriyeho gishobora gutuma urukundo rwanyu ruzamuka ku yindi ntera, uzabitekerezeho kabiri kuko biba byoroshye ko mwanatandukana.
Kutaguha umwanya
Iyo ukundana n’umuntu utagukunda kandi akwereka ko agukunda biragoye kuba urukundo rwanyu rwaramba. Bene uyu muntu umubwirwa n’uko akunda kuba akwereka ko ahuze nyamara nta bintu byinshi ashaka ko muvugana.
Ibi na none bitandukanye n’umurongo ngenderwaho umuntu aba yarihaye kuko no guhorana bishobora guca umubano w’abakundana kuko bashobora guharurukanwa vuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bantu usanga umwe adaha undi umwanya uhagije wo kwisanzuranaho cyangwa kuganira haba kuri telefone cyangwa imbona nkubone.
Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso nubona bikubayeho uzamenye uko ugomba kubyitwaramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


