Sena y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2022; yemeye ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin wari umaze imyaka itatu ayibereye Perezida.
Ku wa Kane tariki ya 08 Ukuboza ni bwo Dr Iyamuremye yeguye ku nshingano zo kuba Perezida wa Sena ndetse n’izo kuba umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yandikiye abasenateri ndetse yanamenyesheje abarimo Perezida Paul Kagame, yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayi.
Yavuze ko akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.
Yakomeje agira ati: “Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abagize Sena y’u Rwanda batoye umwanzuro ushyigikira ubwegure bwa Senateri Iyamuremye, ukaba watowe n’abasenateri 25.
Dr Iyamuremye Augustin w’imyaka 76 y’amavuko yari Perezida wa Sena y’u Rwanda kuva muri 2019.
Mbere yo kuba umwe mu bagize manda ya gatatu ya Sena, yari Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika.
Dr Iyamuremye wari umaze imyaka irenga 40 muri Politiki, yakoze imirimo itandukanye aho yabaye umuyobozi mu nzego zirimo Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye kuva mu 2015 kugeza mu Ukwakira 2019, Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe kuva mu 2012 kugeza mu 2015.
Yabaye kandi Umusenateri kuva mu 2004 kugeza mu 2011 ndetse n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika muri icyo gihe.
Muri Sena Dr Iyamuremye yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.
Dr Iyamuremye yanayoboye Minisiteri zirimo iy’Ububanyi n’Amahanga uhereye mu 1999 ukageza mu 2000, Minisiteri y’Itangazamakuru kuva mu 1998 kugeza mu 1999, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva mu 1994 kugeza mu 1998.
Mu zindi nshingano harimo kuba yarabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ubutasi bw’Imbere mu gihugu mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuva muri Kamena 1992 kugeza muri Mata 1994.
Yabaye kandi Perefe wa Perefagitura ya Gitarama kuva mu Ukuboza 1990 kugeza mu 1992, Umuyobozi w’Uruganda rw’Amata rwa Nyanza kuva mu 1984 kugeza mu 1990 n’Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1977 kugeza mu 1984.


