Zambia: Imirambo 27 y’abimukira bikekwa ko baturutse muri Ethiopia yasanzwe ku muhanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, abapolisi ba Zambia basanze imirambo y’abagabo 27, bikekwa ko ari abimukira baturutse muri Ethiopia, bajugunywe mu gace k’ubuhinzi kari mu nkengero z’umurwa mukuru nyuma yo gupfa bazize inzara n’umunaniro, nk’uko abayobozi babitangaje .

Polisi yavuze ko uwacitse ku icumu wenyine yabonetse ari muzima mu rukerera rwo ku Cyumweru maze ajyanwa mu bitaro bya Lusaka kugira ngo avurwe, mu gihe abapfuye bajyanywe mu buruhukiro ngo bamenyekane ndetse banakorerwe ibizamini kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu.

Iperereza ryibanze rya polisi ryerekanye ko abapfuye bose ari abagabo bari hagati y’imyaka 20 na 38 kandi ko bajugunywe mu nkengero z’umuhanda n’abantu batazwi nk’uko iyi nkuru ddukesha Reuters ivuga.

Mu magambo ye, umuvugizi wa polisi, Danny Mwale, yagize ati: “Kuva icyo gihe abapolisi n’andi mashami y’umutekano batangiye iperereza kuri iki kibazo.”

Abimukira b’Abanyetiyopiya bakunze gukoresha Zambia iyo bagiye mu bihugu nka Afurika y’Epfo, nubwo amakuru avuga ko gupfa gutya bari mu nzira bidasanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *