RDC: Abo mu ishyaka PPRD barakeka ko Tshala Muana yaba yarishwe

Sangiza iyi nkuru

Umukada mukuru mu ishyaka PPRD, Papy Tamba, yagize icyo avuga ku rupfu rw’umuhanzikazi Tshala Muana, wapfuye ku wa Gatandatu itariki ya 10 Ukuboza, asaba ko umurambo we wakorerwa ibizamini kuko akeka ko ashobora kuba yarishwe .

Nyuma y’amakuru y’urupfu rwa Tshala Muana yatunguranye mu rukerera rwo kuwa Gatandatu ku bakunzi ba muzika n’abafana be by’umwihariko, Papy Tamba yahamagariye umuryango w’iki cyamamare gusaba ko umurambo we wakorerwa ibizamini byo kwa muganga (autopsie) kugirango hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.

Uyu mukada wa PPRD, ishyaka rya Joseph Kabila ryahoze ku butegetsi, yerekanye mu butumwa bwe, ko Tshala Muana yari amaze igihe aterwa ubwoba n’abantu yanze gutangaza.

Soma inkuru bifitanye isano hano hasi

Ahabanza

Tshala Muana bakundaga kwita “La Mamu Nationale” wari umuyoboke wa PPRD, kuri ubu yabarizwaga mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, yakunze kunenga kenshi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Uku kunenga kwe muri rusange kwagiye gufatwa nabi n’abegereye umukuru w’igihugu ndetse biza kumuviramo gutabwa muri yombi kuwa 16 Ugushyingo 2020 nyuma yo gusohora indirimbo yise “Ingratitude” yibasiramo cyane ubutegetsi buriho.

Urupfu rwa Tshala Muana rukaba rwasize abafana benshi n’abakunzi ba muzika mu gihirahiro nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net isoza ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *