Abanyerondo b’umwuga bakorera mu kagari ka Gikombe, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu barashinjwa gutega abarimo umusirikare bakabambura amafaranga n’ibikoresho.
Dusabimana Pascal yatangarije BWIZA ko mu kwezi gushize yatezwe n’abanyerondo, bamwambura ibyo yari afite byose. Ati: “Ku itariki ya 25/11/2022 nari ndi gutaha, ngeze hafi y’aho ntuye, mbona abantua batatu bambaye uniforme y’abanyerondo bahakorera, sinabikanga, baza banyegera, bangezeho, icyambabaje cyane ni uko banyegereye bankubita ibikoni, telefone nari mfite bayinkuraho. Nagerageje kubonamo umuntu umwe isura.”
Dushimimana avuga ko ikibazo cya’abanyerondo b’umwuga batega, bakambura abantu gisanzwe kuko hari n’umusirikare bigeze kubikorera. Ati: “Ni ikibazo gisanzwe kuko mbere yanjye hari n’abandi bantu bagiye bategwa, bakanamurwa, kandi wakurikirana ugasanga abakora irondo babifitemo uruhare. Bigeze no gutega n’umusirikare hafi y’aho bantegeye, na we baramukubita, bamwambura na telefone.”
Nsabimana Moïse na we akeka abanyerondo kuba inyuma y’ubujura bwakorewe mu nzu ye y’ubucuruzi, yacukuwe inshuro eshatu. Ati: “Mbeshejweho nabi n’abajura bitewe n’uko bahora banyiba buri munsi kandi byitwa ko dufite umutekano ‘w’Inkeragutabara’ twishyura buri kwezi. Njyewe bimaze kuba inshuro ya kane. Abanyerondo tugira ni abasambo, ni bakorana n’ibisambo. Ikindi ni uko abayobozi tugira wagira ngo abakorana n’ibyo bisambo kubera ko ku ruhande rumwe iyo wanagifashe barakirekura.”
Meya w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko ubuyobozi bwari bwarahashyije ikibazo cy’abahohoterwa n’abamburwaa, gusa ngo aho kikigaragara kigomba gucika. Ati: “Twaragihashije ku buryo n’aho gisigaye nkeka ko ari ahantu n’ubundi hake cyane. Ni intambara aturwana kandi tugomba kuyitsinda.”





2 Responses
Rubavu: Abanyerondo b’umwuga barashinjwa gutega, bakambura abarimo umusirikare
Leta niyemerere abantu kwivuna umwanzi rero. Nk’uwo uba unambaye uniform,biroroshye kumukona
Rubavu: Abanyerondo b’umwuga barashinjwa gutega, bakambura abarimo umusirikare
Leta niyemerere abantu kwivuna umwanzi rero. Nk’uwo uba unambaye uniform,biroroshye kumukona