Inteko rusange y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere, itriki 12 Ukuboza 2022 yatoye bdepite icyenda bagomba guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA .
Iki cyemezo gikurikira ubusabe bwatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, ku rutonde rwa nyuma rw’abakandida 24 bahataniraga guhagararira u Rwanda muri EALA.
Amakuru aturuka muri NEC yerekana ko abakandida barimo icyenda bo mu Nama y’igihugu y’urubyiruko, Inama y’igihugu y’abagore, n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, batanze abakandida batatu mu gihe imitwe ya politiki itanu yatanze abakandida 15, batatu buri umwe.
Abatowe ni Musangabatware Clément, Nyiramana Aisha, Fatuma N. Ndangiza, Harebamungu Mathias, Kayonga Caroline Rwivanga, na Rutazana Francine. Mu myanya yihariye hatowe: Uwumukiza Françoise (uhagarariye abagore), Iradukunda Alodie (Urubyiruko) na Bahati Alex (uhagarariye ababana n’ubumuga).

Amashyaka yatanze abakandida ni PSD, RPF Inkotanyi, PS Imberakuri, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), na PL.
Bamwe mu bakandida batanzwe harimo abari basanzwe muri EALA bashakaga kongera gutorwa barimo Francoise Uwumukiza (wari uhagarariye abagore, Fatuma Ndangiza wa RPF Inkotanyi, na Francine Rutazana wa PL.



2 Responses
Hatowe abadepite 9 bagiye guhagararira u Rwanda muri EALA
Nibyiza kutugeza ho amakuru namatangazo yutumodoka tugurishwa,aka voiture kamake karihe?
Hatowe abadepite 9 bagiye guhagararira u Rwanda muri EALA
Nibyiza kutugeza ho amakuru namatangazo yutumodoka tugurishwa,aka voiture kamake karihe?