Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Dr Peter Mutuku Mathuki, yatangaje ko imishyikirano y’Abanyekongo ibera i Nairobi izatwara amadolari ya Amerika miliyoni 350.
Dr Mathuki yabimenyesheje akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku mugoroba wa tariki ya 9 Ukuboza 2022, ubwo yakagezagaho raporo y’iyi mishyikirano igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Uyu muyobozi yasobanuye ko aya mafaranga akenewe mu gihe cy’amezi 24 ari imbere, aboneraho gusaba ibihugu bigize UN gutera inkunga EAC kugira ngo aboneke.
Iyi mishyikirano yatangiye muri Mata 2022 ihuza abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, za sosiyete sivile, abanyamadini n’amatorero ndetse n’abo mu miryango mpuzamahanga.




