Rurageretse hagati ya Harmonize n’uwari umukunzi we bapfa imodoka yari yaramuguriye

Sangiza iyi nkuru

Fridah Kajala wahoze ari umukunzi wa Harmonize yanze kumusubiza Range Rover yahawe nk’impano n’uyu muririmbyi havuka intambara y’amagambo hagati yabo .

Harmonize yerekanye Range Rovers ebyiri yari yarahaye Kajala mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari arimo kumureshya ngo basubirane.

Icyo gihe, Harmonize yavuze ko yahisemo ubwo bwoko bw’imodoka kuko yari imodoka y’inzozi ya Kajala.

Yongeyeho ko imodoka itari ‘ruswa’ ahubwo ko ari ikintu cyerekana ko yicujije kuba yaramubabaje.

Ntibyabujije ariko ko aba bombi bongera gutandukana.

Nk’uko Juma Lokole, umunyamakuru wa Wasafi Fm, abitangaza ngo aba bombi bari kurwanira izi modoka.

Imwe muri izi modoka iri mu izina rya Kajala mu gihe indi modoka bivugwa ko yatejwe cyamunara kubera ko uyu muririmbyi yari atararangiza kuyishyura.

Harmonize yari yasezeranye na Kajala muri kamena uyu mwaka ndetse ashyira tatouage y’isura ye ku kaguru.

Mu gusezerana, Harmonize yahaye Kajala impeta ya diyama y’ubururu yavuze ko yashyizwe muri zahabu yera.

Nk’uko Lokole abitangaza ariko, ngo Harmonize yamuguriye impeta ya fake.

Kajala yamutaye kubera gukekwaho gutera inda undi mukobwa ukiri muto, akavuga ko yatengushye umuryango we n’incuti yemera gusubirana na we ariko ko atazigera asubiramo ikosa nk’iryo.

Kajala yanakuye ku mbuga nkoranyambaga akoresha amafoto yose yifotozanyije na Harmonize harimo n’ayo gusezerana ndetse ahindura profile ye kugirango akuramo ko ari manager wa Harmonize.

Aba bombi kandi bahise bahagarika gukurikirana kuri Instagram.

Harmonize ntacyo yavuze ku bijyanye no gutandukana ariko Juma Lokole yavuze ko Kajala afite amahoro.

Ati: “Nari kumwe na Kajala ambwira ko afite amahoro kandi yishimiye ubuzima bwe.”

Mu butumwa bwo kuri Instagram aho Kajala yitandukanyije n’ uyu muhanzi ku mugaragaro, yanditse ati: “Ndi umugore n’umuntu waremewe gukunda ndetse no kubabarira, ariko kuri ibi, nkwiye gusekwa, kunengwa ndetse no gushinyagurirwa.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rurageretse hagati ya Harmonize n’uwari umukunzi we bapfa imodoka yari yaramuguriye
    Nkamwe banyamakuru mujye mwishakira amakuru yanyu mureke gu gusubiramwo ayo udi avuze uyu numwuga wanyu! Ese uwo Djuma Lokole uzi uwo akorera?! Ese uzi ashimishijwe nizi nkuru bingana iki?! Nkuko wabivuze uriya akorera WASAFI RADIO kandi niya Diamond… Urumva ko ntacyiza bakwifuriza Harmonize. Mureke gu courtinga ibyabandi..

  2. Rurageretse hagati ya Harmonize n’uwari umukunzi we bapfa imodoka yari yaramuguriye
    Nkamwe banyamakuru mujye mwishakira amakuru yanyu mureke gu gusubiramwo ayo udi avuze uyu numwuga wanyu! Ese uwo Djuma Lokole uzi uwo akorera?! Ese uzi ashimishijwe nizi nkuru bingana iki?! Nkuko wabivuze uriya akorera WASAFI RADIO kandi niya Diamond… Urumva ko ntacyiza bakwifuriza Harmonize. Mureke gu courtinga ibyabandi..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *