kayishema.jpg

IRMCT iravuga ko ubu umuntu ishyize imbere mu gushakisha mu bakekwaho jenoside ari Kayishema

Sangiza iyi nkuru

Serge Brammertz, Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, yavuze ko mu gushakisha abantu bane basigaye bakekwaho uruhare muri jenoside bahunze ubutabera, ushyizwe imbere ari Fulgence Kayishema, ukurikiranyweho ubwicanyi bw’impunzi zirenga 2000 .

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza, ubwo yagezaga ku Kanama k’Umutekano ka Loni iterambere ry’imirimo urukiko akuriye (IRMCT) rwashinzwe.

Brammertz yavuze ko muri urwo rwego, ubufatanye na Afurika y’Epfo buri bugenda mu cyerekezo cyiza cyane. Kubera ko hakiri abahunze ubutbera barenga 1.000 bagishakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yihanangirije ibihugu abakekwaho jenoside bashobora kuba bihishemo.

Yagaragaje imanza ibihumbi zitararangira mu nkiko z’igihugu, avuga ko ubufasha bw’ibiro bye bukomeje kuba ngombwa mu kurangiza iki gikorwa. Ikusanyamakuru ry’ibanga ryabyo rikubiyemo impapuro zirenga miliyoni 11 z’ubuhamya, raporo na dosiye.

Avuga ko ahangayikishijwe no gukomeza guhakana ibyaha by’intambara no guhimbaza abakoze ibyaha by’intambara bakatiwe mu bihugu byahoze ari Yugosilaviya, ahamagarira abayobozi n’abavuga rikijyana bo muri ako karere kugira icyo bakora.

Mu kiganiro cyakurikiyeho, abagize akanama ka Loni bashimye imikorere y’uru rukiko mu kuburansha imanza n’ubujurire, bashimangira uruhare rukomeye mu kugera ku butabera ku bakorewe ibyaha by’intambara. Abatanze ibiganiro benshi bishimiye imbaraga za IRMCT kandi basaba ubufatanye bw’ibihugu mu gufasha kurushaho guteza imbere umurimo warwo.

Uhagarariye Gabon, yavuze ko kwizerwa no gukora neza bizakomeza gushingira ahanini ku mfashanyo ibihugu bitanga kugira ngo abahunze ubutabera bafatwe, akangurira ibihugu bireba gufatanya na IRMCT kugira ngo hakorwe byinshi mu gukusanya ibimenyetso bifatika kugira ngo iperereza ry’ubucamanza ritangire.

kayishema.jpg

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamagariye ibihugu bishobora kuba bicumbikiye bamwe mu basigaye bahunze ubutabera bataburanishijwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda, gufatanya n’iperereza.

Uhagarariye u Bushinwa, kuri iyo ngingo, yagaragaje ko yizeye ko IRMCT n’abandia bireba bazashimangira itumanaho, bikongerera ikizere kandi bigakemura impungenge zihari. Yavuze ko mu kugabanya umubare w’imanza n’imirimo y’ubucamanza, Urwego rwagabanya amafaranga rukoresha agashyirwa m kwibanda ku bikorwa by’ubucamanza.

Uhagarariye u Rwanda yashimangiye ko ubunararibonye n’ubumenyi by’Urukiko bigomba gukoreshwa mu kongera ubushobozi no guhererekanya ubumenyi kugira ngo bifashe mu guhiga abahunze ubutabera basigaye.

N’ubwo hashyizweho Inkiko, umuryango mpuzamahanga umaze igihe kinini ugenda biguruntege mu gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside. Yagaragaje ko nta bufatanye ku gihe kandi bunoze bw’ibihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango w’Abibumbye, agaragaza ko u Rwanda rwohereje imppuro zo uta muri yombi zisaga 1.000 mu bihugu 34 asaba ubufatanye bwabyo mu gufata no gukurikirana abatorotse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *