Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Ukuboza 2022, bwaregeye urukiko dosiye bukurikiranyemo abagabo babiri n’ umugore umwe bafashwe bakubita ndetse baniba umumotari moto ye .
Ubwo bari bamaze iminsi bapanga uburyo bazamburamo moto umumotari bakayitwara, abaregwa bose bashatse undi wabafasha w’umugore bamugurira telephone na sim card azajya avuganiraho nabo.
Ubushincyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ku itariki ya 8 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa mbiri z’ijoro, bohereje uyu mugore aragenda atega uwo mu motari kuri Gare ya Rwamagana amurangira aho agiye, akaba ari nabwo yagiye avugana kuri telephone na bagenzi be bamurangira inzira bamutegeyemo kugeza ubwo yabagezeho mu Mudugudu wa Akagarama, Akagari Mwulire, Umurenge wa Mwulire bahita bakubita moto iragwa, bafata motari baramukubitagura, batwara moto ye ifite plaque RF642E, ibyangombwa na smart phone yo mu bwoko bwa infinix, nyuma bamushyira mu mufuka baziko bamwishe .
Nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 168 y’itegeko No 68 /2018 ryo ku wa 30/08/201 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihana icyaha cyo kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho aho iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).


