Bosco Ntaganda yoherejwe mu Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rwajyanye Umunyekongo Bosco Ntaganda muri gereza ya Leuze-en-Hainaut yo mu Bubiligi kugira ngo arangirizeyo igifungo cy’imyaka 30 yakatiwe.

Uru rukiko rusobanura ko rwohereje Ntaganda muri iyi gereza kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, ruti: “Bosco Ntaganda, wahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu yakoreye muri RDC, agakatirwa igifungo cy’imyaka 30, yajyanwe muri yegereza yo mu Bubiligi kugira ngo arangirizeyo igihano.”

Ntaganda yakatiwe iki gifungo mu Gushyingo 2019, azira ibi byaha yahamijwe gukora hagati y’umwaka w’2002 n’2003 ubwo yayoboraga umutwe witwaje intwaro wa FPLC. Urukiko ruvuga ko ruzagabanyaho imyaka itanu yamaze muri kasho yarwo, mu gihe rwari rumukurikiranye.

Uyu mugabo wari ufite ipeti rya General yabaye mu bayobozi bakuru b’imitwe yitwaje intwaro nka CNDP yashinzwe n’abarimo Laurent Nkunda ndetse na M23 iyoborwa na Sultani Makenga.

Yatawe muri yombi na ICC abyisabiye muri Werurwe 2013 ubwo yari avuye muri M23, nyuma yo kwishyikiriza Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *