Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ingabo za Eritrea “zishe” se wabo mu ntara ya Tigray muri Ethiopia .
Minisitiri w’itangazamakuru muri Eritrea, Yemane Gebremeskel, ntiyigeze asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro kuri ibyo birego.
Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wahoze ari minisitiri muri Ethiopia ukomoka mu ntara ya Tigray, mbere yigeze kunenga cyane uruhare rwa Ethiopia muri ayo makimbirane yahitanye ibihumbi by’abantu ndetse igakura mu byabo amamiliyoni.
Mu minota isoza ikiganiro n’abanyamakuru i Geneve cyibanze kuri COVID-19, Tedros yavuze ko habuze gato ngo ahagarike ikiganiro kubera ko “atari ameze neza” nyuma yo kumva ko se wabo yishwe.
Tedros yabwiye abanyamakuru ati: “Nizeye ko aya masezerano (y’amahoro) azakomeza kandi ubu busazi buzahagarara ariko ni igihe kitoroshye kuri njye.”
Yongeyeho ko abandi bantu barenga 50 baciwe rimwe na se wabo. Guverinoma ya Ethiopia n’abandi barwanyi bo muri Tigray bemeye mu Gushyingo guhagarika imirwano mu kwezi gushize.
Icyakora, ingabo zaturutse muri Eritrea, mu majyaruguru, n’ingabo zaturutse mu ntra zituranye na Tigray za Amhara, mu majyepfo, zafatanyije n’ingabo za Ethiopia muri Tigray, ngo ntabwo zagize uruhare mu guhagarika imirwano.
Abatangabuhamya n’abakozi bashinzwe ubutabazi muri Tigray batangarije Reuters ko n’ubwo hasinywe amasezerano y’amahoro ingabo za Eritrea zirimo gusahura imijyi, gzigata muri yombi ndetse zikica abasivili mu mijyi bakigenzura hirya no hino mu karere.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia, Legesse Tulu, umuvugizi w’ingabo, Colonel Getnet Adane, n’umuvugizi wa Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, Billene Seyoum, ntibahise basubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro ku byavuzwe na Tedros.
Tedros abajijwe ibisobanuro birambuye ku kuntu byagenze, yavuze ko se wabo muto yakuranye na we yiciwe n’abasirikare ba Eritrea mu Mudugudu wo muri Tigray. Yanze gutangaza aho hantu kuko ngo afite ubwoba ko uwo mudugudu wahura n’akaga.


