Burundi: Ese ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro buzakomeza gufasha ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ?

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kunyeganyezwa bikomeye n’ ibihe bya politiki bitoroshye aho iminsi ya Perezida w’ u Burundi ,Pierre Nkurunziza yakomeje kubarirwa ku ntoki, biravugwa ko ishyaka CNDD/FDD rifite ubucuruzi bukomeye bw’ amabuye y’ agaciro.

Perezida Nkurunziza wagaragazaga gukunda igihugu n’ abagituye, yatangiye gucuruza amabuye y’ agaciro ku mugaragaro kuva aho akuriye icyizere ku ngabo ze, ubwo bamwe mu basirikare be bakuru bashakaga kumuhirika ku butegetsi umugambi ukaza gupfuba.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Izahabu ndetse na Nickel ni amwe mu mabuye y’ agaciro yabonetse mu Burundi vuba aho bizwi ko Pierre Nkurunziza akorana n’ ibihugu by’u Bushinwa ndetse n’ u Burusiya.

Kimwe n’ ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’ u Rwanda, u Burundi ntibushobora guhangana n’ ibibazo by’ ubukungu butifashishije inkungu mpuzamahanga ndetse n’ umubano mwiza ushingiye ku buhahirane n’ ibihugu by’ ibituranyi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Amakuru Bwiza.com ikesha abantu bakurikiranira hafi politiki y’ u Burundi avuga ko iki gihugu gikomeje kwinjira mu icuraburindi bitewe ni uko ibihugu byisnhi byagiteraga inkunga byagikuyeho amaboko.

N’ ubwo tutakwemeza 100% ko cyafatiwe ibihano mu by’ubukungu, ntawuyobewe ko u Burundi bubarirwa mu bihugu bikennye cyane kuruta ibindi ku isi ndetse ko bwari butunzwe ahanini n’ inkunga zituruka cyane mu bihugu by’ i Burayi.

22122_668058374309_504661283982085634_n
i Musongati, ahakorerwa ubucukuzi bwa Nickel mu Burundi

Mu minsi ishize havuzwe ikibazo cy’abasirikare b’ u Burundi bari mu butumwa bw’ amahoro muri Somalia(AMISOM) bari bamaze igihe badahembwa Umuryango w’Abibumbye warafatiriye imishahara yabo kubera ibihano byafatiwe igihugu cyabo. Loni ikaba yarifuzaga ko aya mafaranga yajya ahabwa aba basirikare atanyujijwe kuri guverinoma kuko ngo itayabagezagaho nk’uko biteganywa.

Si ibyo gusa, kuko amakuru atugeraho akomeza avuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’ ingabo ziri mu gihugu kuko zari zisanzwe zigemurirwa na Leta umunsi k’ uwundi ariko ubu bikaba byaratangiye kugorana.

Muri Werurwe 2017, Abagize Sena y’ u Burundi bamaze gutanga raporo igaragaza ko abaturage barenze miliyoni 2 bugarijwe n’ inzara bifitanye isano n’ ubuzima bwa politiki ndetse n’ ubukungu bw’ igihugu bigaragara ko cyakomatanyirijwe.

U Burundi nk’ igihugu cyari gifite amahirwe yo kwiteza imbere uyu munsi kiragaragaza ishusho y’ umwijima biturutse ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru n’ izindi nzirakarengane nk’ uko byagaragajwe na raporo zakozwe n’ imiryango mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu ku Burundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *