Uwiyita umukozi w’Imana akaba n’umukuru w’itorero rya St. Thomas’ Episcopal Church mu gace ka Bellevue, Rev. Chris Schuller ubwe aherutse gushyira ahagaragara amashusho yicaranye n’abandi bantu bari gufata ku gatabi, aho yanasobanuye ko bimutia imbaraga zo gukora umurimo neza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukuru w’itorero uvuga ko anashyigikira abatinganyi kuko yubahiriza uburenganzira bwabo nk’ibiremwamuntu ndetse akanavuga ko yabyirutse afite imyemerere 2 itandukanye iri hagati y’Abakatolike b’I Roma ndetse n’abazwi nk’aba-Batisita.
Mu kiganiro yagiranye na bagenzi be 2 na bo bitwa ko ari abakozi b’Imana mu matorero atandukanye arimo mu itorero ry’Abayuda (Judaism) ndetse n’undi udafite aho abogamiye uzwi nka Atheist muri videwo yashyize ahagaragara, ubwo banaganiraga ku murimo w’ivugabutumwa, yavugaga ko gukoresha urumogi byongerera umuntu imbaraga no kwiyizera kuko bituma yiyumva ukundi atari asanzwe bityo bikaba binamubashisha kuba yamara umwanya munini imbere y’abantu yigisha ijambo ry’Imana.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo wambaye imyenda ya gipadiri avuga ko mu gihe yigisha yafashe ku kamogi abasha kumva amajwi y’abayoboke be bavuga amena ari benshi bikamutiza umurindi wo gukomeza kubigisha atarambirwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


