Umuyobozi w’ihuriro Azimio la Umoja, Raila Odinga, yashinje itsinda ry’abayobozi b’itorero ry’Abangilikani kuba bashishikajwe no gushimisha guverinoma ya William Ruto batitaye ku kurwanya akarengane muri sosiyete .
Yicujije kuba ubuyobozi bw’iryo torero bwarinjiye cyane muri politiki, ikibazo yavuze ko cyagize uruhare mu matora yarangiye nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star ikomeza ivuga.
Ku munsi wa Noheri, ubwo Odinga yari mu rusengero rw’itorero ry’Abangilikani muri Kenya (ACK) mu Ntara ya Bondo Siaya, yavuze ko ubuyobozi bw’itorero Anglican ryo muri Kenya bwifuzaga ko ikipe ya Azimio yahagarika icyifuzo cyabo mu Rukiko rw’Ikirenga cyamagana intsinzi ya Perezida William Ruto.
Ati: “Twababajwe no kubona ubuyobozi bw’Itorero Anglican bwishora mu mivurungano ya politiki, busaba abanyapolitiki, cyane cyane abo muri Azimio bari bamaganye ibyavuye mu matora kubera uburiganya, guhagarika ikirego mu nyungu z’ubumwe”.
Uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe yakomeje avuga ko Itorero ry’Abangilikani ryasabye abakuru bo mu miryango imwe n’imwe gutangaza ko abanze ibyavuye mu matora rusange bazavumwa.
Yashimangiye ko iryo torero ryananiwe inshingano zaryo zo kurwanya byimazeyo akarengane kari muri sosiyete.
Muri uru rusengero, Odinga yari ari kumwe na Guverineri wa Siaya, James Orengo, uwahoze ari guverineri waho, Cornel Rasanga, umudepite wa Bondo, Gideon Ochanda na Senateri wa Siaya, Oburu Odinga.
Uyu mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi yagiranye ikibazo n’iryo torero arishinja kwirengagiza akarengane k’abaturage mu gihugu.


