Umudepite wari uhagarariye urubyiruko mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda witwa Kamanzi Ernest yeguye kuri iyi nshingano.
Kamanzi yagejeje ku Nteko ubwegure bwe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022, asobanura ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ndetse ashimira abo bari bahuje inshingano.
Ariko kandi, Kamanzi avugwaho gufungirwa mu karere ka Huye mu minsi ishize, azira gutwara yasinze, ubwo yari yaragiye muri aka karere mu butumwa bw’akazi hamwe n’itsinda ry’abandi badepite.
Ni umudepite wa gatatu weguye mu mezi abiri ashize, nyuma y’aho Perezida Paul Kagame abwiye Polisi y’u Rwanda ko hari uwo yarekuye kandi bigaragara ko yari atwaye imodoka yasinze bikabije, akongeraho ko ubudahangarwa bafite budakwiye kuba impamvu ituma badahanwa.
Nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame agaragaje iki kibazo, Dr Gamariel Mbonimana yareguye, ndetse asezeranya Abanyarwanda ko acitse ku nzoga. Ubwegure bwe bwakurikiwe n’ubwa Habiyaremye Jean Pierre Celestin tariki ya 21 Ugushyingo 2022.



5 Responses
Undi mudepite uvugwaho ubusinzi yeguye
umurengwe sha. muzi abashomeri bari hanze aha
Undi mudepite uvugwaho ubusinzi yeguye
Nibyo nyine!ngo uyikura mw’icupa ikagukura mubagabo,ndabona aribyo bibaye
Undi mudepite uvugwaho ubusinzi yeguye
Bwa budahangarwa se barabumufunganye?
Undi mudepite uvugwaho ubusinzi yeguye
Sibyunva gusinda nogukora akazi bihuriyehe?none anywa inzoga ntibazi gukora akazi?nijya kubaha akazi mwigeze mujogora abatazinywa?mugabanye kunaniza abakozi mureke bidagadure ntabwo abanyandwanda twabura kwidagadure tugomba kuryoherwa numutekano dufite
Undi mudepite uvugwaho ubusinzi yeguye
Mutwihanganire hari nabasinda ibyishyimo ese bralirwa na skol bifunge imiryango imisoro izavahe ko mbona nakabare gaciriritse bakabyukirizaho za kitatsi yewe ndabona nubukwe bugiye kujya butahwa nabagenda kumaguru gusa (iterambere)