Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa 6 Mutarama bavuye mu kigo cy’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo cya Rumangabo, bagishyikiriza ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.
Abarwanyi bavuye muri iki kigo bari bayobowe na Colonel Nzenze Imani uri mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru muri uyu mutwe. Yabwiye abanyamakuru ati: “Uyu munsi dushyikirije EAC Rumangabo kugira ngo twerekane ubushake bwo kubahiriza ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byo mu karere.”
Mbere y’uko M23 iva muri Rumangabo, ingabo za Kenya ziyobowe na Colonel Daniel Rotich tariki ya 4 Mutarama zasuye iki kigo n’utundi duce twa Kisigari na Rugari muri teritwari ya Rutshuru mu gikorwa cy’uburinzi.
Byari byarateganyijwe ko abarwanyi ba M23 bagombaga kuva muri iki kigo, Kisigari na Rugari kuri uyu wa 5 Mutarama, ariko ntabwo byabaye uwo munsi.
M23 yafashe ikigo cya Rumangabo mu mpera z’Ukwakira 2022.





