U Rwanda rwitabiriye inama y’umutekano y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) iri kubera mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 6 Ukuboza 2022, ifungurwa na Guverineri wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Komiseri wa Polisi Romy Ekuka Lipopo.
Iri kuganirirwamo ingingo ijyanye n’ingengo y’imari y’ingabo zo mu mutwe wa EAC uzwi nka EACRF ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Yitabiriwe n’intumwa zitandukanye zaturutse mu bihugu bigize EAC ziganjemo izo mu nzego z’umutekano nk’igisirikare, ndetse hari kwigirwamo uburyo bwo kwagura ingengo y’imari igenerwa ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango mu burasirazuba bwa RDC.
Abahagarariye u Rwanda, nk’uko amashusho yasohowe n’ibiro bya guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru abigaragaza, harimo abasirikare barwo babiri bo ku rwego rwa ofisiye.
Iyi nama izarangira tariki ya 10 Mutarama 2023.




2 Responses
U Rwanda rwitabiriye inama y’umutekano iri kubera i Goma
Urwanda rwagombye kwitandukanya n’ibyerekeye intambara za Kongo. yego rushobora kuneka ibivugwa ariko gukomeza kwikurura mu bibazo ntibiduhesha ishema.
U Rwanda rwitabiriye inama y’umutekano iri kubera i Goma
Harya litle mind zawe zikubwira ko ubundi baba bagiyeyo kubera iki muri zo Ntambara? muri abana ba FDLR cg benewanyu mutanezezwa nuko ikubitwa izakabwana na Lions of Sarambwe.